Ni irushanwa ritegurwa na ‘Ingenzi Initiative’, umuryango udaharanira inyungu, ugamije guteza imbere urubyiruko by’umwihariko umukobwa cyangwa umugore, binyuze mu mukino wa Tennis.
“Ingenzi Initiative International Womens Day” muri uyu mwaka wa 2025, yakinwaga ku nshuro ya gatatu, nyuma yo gutangizwa ku mugaragaro mu 2023.
Kuri iyi nshuro, ryakinwe mu byiciro bine birimo icyiciro cy’abagabo bakina batarabigize umwuga bafatanyije n’abakobwa cyangwa abagore bigeze gukina Tennis cyangwa n’ubu bakiyikina nk’umwuga.
Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’abakinnyi bakuru bafatanyije n’abakobwa cyangwa abagore bagikina by’umwuga.
Icyiciro cya gatatu cyari kigizwe n’abagabo batoza umukino wa Tennis, bakinnye bafatanyije n’abagore cyangwa abakobwa bakina nk’abatarabigize umwuga, mu gihe icyiciro cya kane cyari kigizwe n’abagore cyangwa abakobwa batabigize umwuga, bakinnye umuntu ku giti cye.
Mu cyiciro cya mbere, iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe yari igizwe na Rutayisire Tharcisse afatanyije na Umulisa Joselyne, batsinze iyari igizwe na Théoneste Bahati wakinnye afatanyije na Gaga Tracy.
Mu cyiciro cya kabiri, igikombe cyegukanywe n’ikipe yari igizwe na Katarebe Alphonse wakinnye afatanyije na Umumararungu Gisèle.
Mu cyiciro cya gatatu, igikombe cyegukanywe na Munyampeta Jean Pierre na Shyirambere Aime Sabrine, mu gihe mu cyiciro cya kane, iri rushanwa ryegukanywe na Shyirambere Aime Sabrine.
Uretse abasanzwe bakina Tennis cyangwa se abigeze kuyikina, abatangizi muri uyu mukino na bo bahawe umwanya mu rwego rwo kubafasha gukuza impano.
Muri aba batangizi, Ishimwe Ange ni we wahize abandi bose bari bahanganye, yegukana Irushanwa ry’Umunsi mpuzamahanga w’Umugore ryateguwe na Ingenzi Inititave.
Abitabiriye iri rushanwa bishimira ko umubare w’abagore cyangwa abakobwa ukomeje kwiyongera, cyane ko rikinwa hagamijwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye binyuze muri Siporo.
Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Umulisa Joseline yagize ati “Twahisemo kwitabira iri rushanwa no kurishyigikira mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’umugore. Twiteguye kuzakomeza kugira uruhare muri iri rushanwa, kandi turizera ko tuzabigeraho. Abagore ni bo batanga urubyaro, bityo kubashyigikira ni ukugira uruhare mu iterambere rya siporo.”
Shyirambere Aime Sabrine we yagize ati “Muri iri rushanwa, negukanyemo ibikombe bibiri. Byanshimishije, kuko byerekana ko imbaraga umuntu yakoresheje mu mwaka wose yitegura ziba zitarapfuye ubusa. Ingenzi Initiative tuyishimira ko idushyigikira binyuze mu kudutegurira amarushanwa kandi ikanatuzanira basaza bacu batubanjirije gukina Tennis bakaza kwifatanya natwe.”
Yongeyeho ati “Iyo tubabonye bidukundisha uyu mukino, kandi ubona ko umubare w’abakobwa cyangwa abagore ukomeje kwiyongera. Turasaba ubuyobozi bwa Ingenzi Initiative ko bwakomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa bityo n’umubare ukarushaho kwiyongera”.
Umuyobozi wa Ingenzi Initiative, Ndugu Philbert, yavuze ko uburyo irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze, byaberetse ko ibyo batangiye mu 2023 abantu bamaze kubyumva.
Ati “Umubare w’abakinnyi wariyongereye ndetse n’ibyiciro. Icyiciro cy’umukinnyi w’umugabo ukina afatanyije n’uw’umugore kigaragaza ko ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire binyuze muri siporo bishoboka. Turishimira ko intego twari dufite twazigezeho, ariko kandi ntabwo twaterera agati mu ryinyo, ahubwo tugiye gukomerezaho”.
N’ubwo hari ibimaze kugerwaho, ariko hari n’imbogamizi bagihura na zo nk’uko Ndugu Philbert yakomeje abigarukaho.
Ati “Turifuza ko abantu badushyigikira ndetse bakatuba hafi kugira ngo iki gikorwa gikomeze gushinga imizi. Buri mezi abiri dukora irushanwa rya ‘He for She’ hagamijwe ko abantu bamenya ko Ingenzi Initiative ifite ibikorwa bya Tennis bitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Turifuza ko bitaba iby’abantu bo muri Tennis gusa ahubwo n’abandi batandukanye badushyigikira, cyane ko twifuza ko iri rushanwa ryazajya rikinwa ku rwego mpuzamahanga, kandi tuzakora ibishoboka byose tubigereho.”











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!