00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tennis: Ishimwe Claude yegukanye Irushanwa ry’Igihugu rya Werurwe (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 March 2025 saa 07:38
Yasuwe :

Ishimwe Claude yongeye kugaragaza ko ari we uhagaze neza mu Rwanda, atsinda Niyigena Étienne ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryiswe ‘National Ranking Championship’, rigamije kugena uko abakinnyi ba Tennis bakurikirana ku rwego rw’igihugu.

Ni imikino yabereye ku bibuga bya Tennis bya IPRC-Kigali tariki 25-30 Werurwe 2025 mu bagabo n’abagore ndetse n’abatarengeje imyaka 14.

Mu bagabo, irushanwa ryatangiranye abakinnyi 32, mu gihe abageze ku mukino wa nyuma ari Niyigena Étienne na Ishimwe Claude bamaze iminsi bahahurira, ahubwo bakagabana intsinzi.

Ishimwe Claude yongeye gutsinda Niyigena nk’uko byagenze mu kwezi gushize, yegukana irushanwa ku maseti 2-0 (7-5, 6-4).

Muri ½, Ishimwe Claude yari yahagaze atsinze Manzi David amaseti 2-0 (6-4, 6-2) naho Niyigena Étienne ahagera asezereye Muvunyi Yannick yatsinze amaseti 2-0 (6-0, 6-2).

Mu bakobwa, Tuyishime Sonia yatwaye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya atsinze Umumararungu Gisèle ku mukino wa nyuma.

Tuyishime yatwaye iseti ya mbere ku manota 6-3. Ubwo hakinwaga iseti ya kabiri, Umumararungu yavuye mu kibuga adasoje umukino mu gihe Tuyishime yari awuyoboye n’amanota 2-1.

Muri ½ cy’iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa umunani, Tuyishime Sonia yari yasezereye Nishimwe Carine amutsinze amaseti 2-1 (6-4, 6-7(6), 6-3) mu gihe Umumararungu Gisèle yari yasezereye Kwizera Evelyne na we amutsinze amaseti 2-1 (6-3, 2-6, 6-3).

Mu batarengeje imyaka 14, Bimenyimana Izere yegukanye irushanwa mu bahungu atsinze Ndizeye Remy amaseti 2-0 (4-1, 4-2) naho mu bakobwa ritwarwa na Isheja Fidela watsinze Ndayisaba Moambe amaseti 2-1 (5-3, 0-4, 13-11).

Amanota abakinnyi babonye muri aya marushanwa ni yo Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye.

Uko abakinnyi bahagaze kuri uru rutonde ni byo abatoza n’Ishyirahamwe bashingiraho mu guhitamo abakinnyi bahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda rwitabira.

Ni na rwo rutonde kandi rwifashishwa mu guhitamo abakinnyi bahabwa amahirwe aboneka muri Tennis nk’ayo kujya kwiga hanze.

Ishimwe Claude na Niyigena Etienne bifotozanya mbere y'umukino wa nyuma
Ishimwe Claude yongeye kugaragaza ko ari we mukinnyi uhagaze neza muri Tennis y'u Rwanda
Ishimwe Claude yongeye kwegukana iri rushanwa nk'uko yabikoze muri Gashyantare
Niyigena na Ishimwe bifotozanya na Perezida wa Federasiyo ya Tennis, Karenzi Théoneste
Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Tennis, karenzi Théoneste, yashimiye abakinnyi bitabiriye iri rushanw
Abitwaye neza mu cyiciro cy'abakiri bato na bo barashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .