Ni imikino yabereye ku bibuga bya Tennis bya IPRC-Kigali tariki 25-30 Werurwe 2025 mu bagabo n’abagore ndetse n’abatarengeje imyaka 14.
Mu bagabo, irushanwa ryatangiranye abakinnyi 32, mu gihe abageze ku mukino wa nyuma ari Niyigena Étienne na Ishimwe Claude bamaze iminsi bahahurira, ahubwo bakagabana intsinzi.
Ishimwe Claude yongeye gutsinda Niyigena nk’uko byagenze mu kwezi gushize, yegukana irushanwa ku maseti 2-0 (7-5, 6-4).
Muri ½, Ishimwe Claude yari yahagaze atsinze Manzi David amaseti 2-0 (6-4, 6-2) naho Niyigena Étienne ahagera asezereye Muvunyi Yannick yatsinze amaseti 2-0 (6-0, 6-2).
Mu bakobwa, Tuyishime Sonia yatwaye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya atsinze Umumararungu Gisèle ku mukino wa nyuma.
Tuyishime yatwaye iseti ya mbere ku manota 6-3. Ubwo hakinwaga iseti ya kabiri, Umumararungu yavuye mu kibuga adasoje umukino mu gihe Tuyishime yari awuyoboye n’amanota 2-1.
Muri ½ cy’iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa umunani, Tuyishime Sonia yari yasezereye Nishimwe Carine amutsinze amaseti 2-1 (6-4, 6-7(6), 6-3) mu gihe Umumararungu Gisèle yari yasezereye Kwizera Evelyne na we amutsinze amaseti 2-1 (6-3, 2-6, 6-3).
Mu batarengeje imyaka 14, Bimenyimana Izere yegukanye irushanwa mu bahungu atsinze Ndizeye Remy amaseti 2-0 (4-1, 4-2) naho mu bakobwa ritwarwa na Isheja Fidela watsinze Ndayisaba Moambe amaseti 2-1 (5-3, 0-4, 13-11).
Amanota abakinnyi babonye muri aya marushanwa ni yo Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye.
Uko abakinnyi bahagaze kuri uru rutonde ni byo abatoza n’Ishyirahamwe bashingiraho mu guhitamo abakinnyi bahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda rwitabira.
Ni na rwo rutonde kandi rwifashishwa mu guhitamo abakinnyi bahabwa amahirwe aboneka muri Tennis nk’ayo kujya kwiga hanze.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!