00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sitting Volleyball: Dr. Mossad Rashad yahamagaye abazahagararira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 June 2025 saa 02:08
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’Abafite Ubumuga, yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino Nyafurika ‘2025 African Sitting Volleyball Zonal Championship’.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda), yashyize hanze urutonde rw’abazahagararira igihugu mu bagore ndetse no mu bagabo.

Abakinnyi bazahagararira igihugu mu bagore bazaba barangajwe imbere na Kapiteni Mukobwankawe Liliane.

Abandi ni Kwizera Carine, Uwimpuhwe Faustina, Murebwayire Claudine, Musabyemariya Alice, Mulisa Hosiana, Habyarimana Assina, Mucyo Marie Adeline, Umuyange Chanceline, Ishimwe Kevine, Nyiraneza Solange, Uwajeneza Uwase Rose, Umutoni Clementine na Umurerwa Rosine.

Umutoza w’iyi kipe azaba ari Dr. Mosaad Rashad Elaiuty, uzaba wungirijwe na Umutesi Josée na Ndamyumugabe Emmanuel.

Dr. Mosaad kandi yahamagaye ikipe y’abagabo igizwe na Kapiteni Vuningabo Emile Cadet, Byumvuhore Célestin, Nkwaya Ismaël, Kubwimana Ezra, Ndayisaba Jean Baptiste, Murema Jean Baptiste, Twagirayezu Callixte, Ndahiro Jean Claude, Nzeyimana Callixte, Nyagatare Christophe, Semana Jean, Ngizwenimana Jean Bosco, Niyogushimwa Pacifique na Niyitegeka Innocent.

Uyu mutoza azaba yungirijwe na Mandela Steven na Rukundo Jean. Imikino ya ‘African Sitting Volleyball Zonal Championship’ izabera muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi, guhera tariki ya 1 kugeza ku ya 10 Nyakanga 2025.

Ibihugu bibiri bya mbere ni byo bizahagararira Afurika mu bagabo n’abagore muri Shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa.

Mu 2024, u Rwanda rwegukanye iki gikombe mu bagore rutsinze Kenya ku mukino wa nyuma mu gihe mu bagabo rwatahanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Algeria.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri African Sitting Volleyball Zonal Championship bahamagawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .