Abakinnyi bitabiriye imikino ya nyuma bari baturutse mu makipe ya Nyarugenge, Rubavu, Musanze na Rwamagana, barushanyijwe mu guterura ibiremeye nyuma yo gushyirwa mu byiciro hakurikijwe ibilo byabo haba mu bagabo ndetse no mu bagore.
Mu bagabo bari hagati y’ibilo 41 na 45, Nshimiyimana Emmanuel wa Musanze yateruye ibilo 75, mugenzi we Ndacyayisenga Théophile aterura ibilo 75 mu gihe Niyibaho Fabrice wa Rubavu yateruye ibilo 65.
Mu bo mu cyiciro cy’ibilo 46-50, Hakizimana Evariste wa Musanze yateruye ibilo 90, akurikirwa na Munyaneza Dieudonné wa Rwamagana wateruye ibilo 75 na Manishimwe Eric wa Rubavu wateruye ibilo 50.
Nkundababyeyi Fabrice w’i Rubavu yateruye ibilo 100 mu bafite hagati y’ibilo 51 na 55, akurikirwa na Rutabadaha Yves wa Nyarugenge wateruye ibilo 90 abinganya na Masengesho Léonard wa Rwamagana.
Ni mu gihe Rutayisire Jean Marie Vianney wa Nyarugenge yateruye ibilo 110 mu bafite hagati y’ibilo 66 na 75, akurikirwa na Nteziryayo Jean Baptiste wa Rubavu wateruye ibilo 90 na Niyibizi Jonathan wa Rwamagana wateruye ibilo 75.
Umukinnyi wateruye ibilo byinshi muri iyi mikino ya nyuma ni Habyarimana Emmanuel w’i Rwamagana mu cyiciro cy’abafite ibilo 56-65 aho yateruye ibilo 120, akurikirwa na Habamenshi Emmanuel na we w’i Rwamagana wateruye ibilo 95 ndetse na Nshimiyimana Vincent w’i Musanze wateruye ibilo 80.
Mu cyiciro cy’abagore, barushanyijwe mu byiciro bibiri aho icya mbere cyari icy’abafite ibilo hagati ya 41 na 45, hatsinda Mukarukunda Honorine w’i Musanze wateruye ibilo 50, arusha bagenzi be Mujawamariye Charlotte na Nikuze Josiane bateruye ibilo 40.
Mu bafite hagati y’ibilo 51 na 71, uwatsinze ni Uwitije Claude aho yateruye ibilo 60, ahigika bagenzi be bakinana muri Musanze ari bo Uwamariya Jeannette na Manishimwe Chantal, bombi bateruye ibilo 45.
Nyuma yo kwegeranya imidali yose, Ikipe ya Musanze yegukanye igikombe ibaye iya mbere n’amanota 91, ikurikirwa na Rwamagana yagize amanota 70 ku mwanya wa kabiri, Rubavu iba iya gatatu n’amanota 39 mu gihe Nyarugenge yabaye iya kane n’amanota 35.





























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!