Iri rushanwa rizabimburira ayandi ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo Gusiganwa mu Modoka (ARC), riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 20-23 Werurwe 2025.
Biturutse ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya, Abanyarwanda 62 bashyiriweho imodoka ibajyana muri icyo gihugu gukurikira iryo rushanwa, aho bahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe.
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo guhuza abatuye Afurika y’Iburasirazuba ndetse bizeye ko bazahuzwa n’iri rushanwa ryo gusiganwa mu modoka bakamenyana.
Ati “Mu mwaka ushize nta bisi yatwaye abafana bavuye mu Rwanda, ariko uyu mwaka yarateguwe ngo bitabire kuko hari byinshi byo kureba kurusha umwaka ushize. Twizera ko Safari Rally izaba umwanya wo guhuza abatuye Afurika y’Iburasirazuba.”
Yakomeje agira ati “Kuri Kenya, harimo inyungu y’ubukungu kuko abafana bazitabira irushanwa bazakodesha hoteli n’ibindi. Hari ubusabe bw’abafana benshi twakiriye ko mbere cyangwa nyuma ya Rally basura uduce nka Mombasa, pariki zacu n’ibyanya bitandukanye.”
Ambasaderi Mwawasi Oben yashimangiye ko kwitabira iri rushanwa atari inyungu kuri Kenya gusa, ahubwo bifite n’akamaro ku batuye Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Ku Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bifite inyungu ikomeye kuko bizahuza akarere kuko abagatuye bazahurira hamwe, bamenyane ku buryo bashobora gukorana ubucuruzi. Mu rugendo ruva mu Rwanda rujya muri Kenya, bisi izahagarara muri Uganda, abantu bagure ibintu bitandukanye, ni ikintu gikomeye kuri Afurika y’Iburasirazuba.”
Uretse abahawe bisi izabajyana muri Kenya, Sosiyete y’Indege ya Kenya Airways na yo yashyizeho igabanuka ry’ibiciro ringana na 12% ku bashaka kuzajya muri Kenya bagiye kureba iri rushanwa ryo gusiganwa mu modoka hagati ya tariki ya 19 n’iya 23 Werurwe.
Mu modoka zizahatana uyu mwaka harimo Mitsubishi Lancer Evo X y’umwuzukuru wa Julius Kambarage Nyerere wayoboye Tanzania, Prince Charles Nyerere uzaba yungirijwe n’Umunyarwanda Rutabingwa Fernand.
Harimo kandi Hyundai i20 y’Umubiligi Thierry Neuville wegukanye Shampiyona y’Isi ya Rally mu 2024, aho azakinana na mugenzi we Martijn Wydaeghe.
Ni ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, kuva mu 2021, Safari Rally igiye kuba iri ku ngengabihe ya Shampiyona y’Isi yo Gusiganwa mu Modoka.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!