00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karate: Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bitabiriye Shampiyona izabera muri Namibia

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 September 2024 saa 10:07
Yasuwe :

Twagirumukiza Salvien na Gisa Tony bagiye guhagararira u Rwanda muri "Southern Africa WUKF Open Championship" izabera i Windhoek muri Namibia mu byiciro bitandukanye by’umukino wa Karate.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2024, ni bwo aba bakinnyi ndetse n’Umuyobozi wa JKA Rwanda akaba n’umutoza wabo, Rurangayire Guy, bahagurutse i Kigali berekeza i Windhoek.

Muri aya marushanwa ateganyijwe tariki ya 19-21 Nzeri, Twagirumukiza w’imyaka 17 uri ku rwego rwa Sho Dan, azahatana ku giti cye muri Kata ndetse na Kumite, mu gihe mugenzi we Gisa w’imyaka 11 na we azahatana muri ibyo byiciro.

Gisa ugiye gukina amarushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya kabiri, yavuze ko yiteguye kwitwara neza. Yagize ati "Bwa mbere nari nagiye muri Écosse, sinabasha kuzana umudali ariko ubu nkaba nizeye ko nzawukura muri Namibia."

Aba bakinnyi bari bamaze amezi abiri bategurwa, bagiye ku bufatanye bwa Japan Karate Association-Rwanda (JKA-Rwanda) ifatanyije n’Ishyirahamwe ritegura iyi mikino ku Isi (World Union of Karate-Do Federatio-WUKF).

Abakinnyi barenga 1000 ni bo bategerejwe muri iri rushanwa rizakinwa kugeza tariki ya 21 Nzeri 2024.

Gisa Tony yitabiriye Shampiyona Nyafurika mu bakiri bato igiye kubera muri Namibia
Twagirumukiza Salvien ni umwe mu bazahatana muri Namibia
Abakinnyi babiri ni bo bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika izakinirwa muri Namibia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .