Mu mpera z’icyumweru tariki ya 10 na 11 Gicurasi 2025, kuri Tapis Rouge i Nyamirambo hazakinwa imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Amputee Football.
Umwaka w’imikino wa Amputee Football watangiye ari amakipe 10 mu bagabo ndetse n’amakipe ane mu bagore. Muhanga na Gatsibo mu bagabo ntabwo zizakina imikino ya nyuma kubera ubuke bw’imbago.
Mu busanzwe imbago zifashishwa n’abakinnyi bafite ubumuga, ni iziba zemewe ku rwego mpuzamahanga, zidashobora gutuma umukinnyi agira imvune ituma ubumuga bwe bwiyongera.
Ibi bituma bisaba ko uzikeneye azitumiza hanze y’u Rwanda, kandi kuzibona na byo bigasaba igiciro kiri hejuru ugereranyije n’imbago isanzwe yifashishwa n’ufite ubumuga.
Mu mwaka wa 2023, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) yahawe inkunga y’imbago n’ibindi bikoresho bigomba gusaranganywa abakina imikino itandukanye.
Ni ibikoresho byatanzwe na Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC), ariko kuva icyo gihe ibirimo imbago byakomeje kubikwa kugeza uyu munsi aho byagahawe ababikeneye ngo babikoreshe.
Ishyirahamwe rya Ruhago y’Abafite ubumuga ryandikiye NPC Rwanda risaba ko bahabwa imbago 44 zibitse.
NPC yasubije ibasaba ko amakipe yaba ari yo yandika asaba imbago, ariko mu yasabye nta n’imwe yazihawe kuko yabwirwaga ko nta burenganzira Perezida wa NPC Rwanda aratanga.
Kubura kw’ibikoresho n’abaterankunga ni bimwe mu byakomye mu nkokora umwaka w’imikino, aho Ishyirahamwe ryishatsemo miliyoni 5 Frw yo gutuma byibuze urangira.
Kugeza ubu mu bagabo Shampiyona iyobowe na Karongi AFC n’amanota 45, igakurikirwa na Nyarugenge AFC. Mu bagore Nyanza AWFC ni yo iyoboye n’amanota arindwi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!