00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amputee Football: Amakipe yabuze imbago akinisha hari iziri mu bubiko

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 May 2025 saa 11:03
Yasuwe :

Umwaka w’imikino wa Shampiyona y’umupira w’amaguru w’Abafite Ubumuga mu Rwanda uri kugana ku musozo, ariko amakipe ya Muhanga na Gatsibo ntiyakinnye imikino yose kuko habuze imbago zo gukinisha, nyamara hari izimaze umwaka urenga ziri mu bubiko.

Mu mpera z’icyumweru tariki ya 10 na 11 Gicurasi 2025, kuri Tapis Rouge i Nyamirambo hazakinwa imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Amputee Football.

Umwaka w’imikino wa Amputee Football watangiye ari amakipe 10 mu bagabo ndetse n’amakipe ane mu bagore. Muhanga na Gatsibo mu bagabo ntabwo zizakina imikino ya nyuma kubera ubuke bw’imbago.

Mu busanzwe imbago zifashishwa n’abakinnyi bafite ubumuga, ni iziba zemewe ku rwego mpuzamahanga, zidashobora gutuma umukinnyi agira imvune ituma ubumuga bwe bwiyongera.

Ibi bituma bisaba ko uzikeneye azitumiza hanze y’u Rwanda, kandi kuzibona na byo bigasaba igiciro kiri hejuru ugereranyije n’imbago isanzwe yifashishwa n’ufite ubumuga.

Mu mwaka wa 2023, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) yahawe inkunga y’imbago n’ibindi bikoresho bigomba gusaranganywa abakina imikino itandukanye.

Ni ibikoresho byatanzwe na Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC), ariko kuva icyo gihe ibirimo imbago byakomeje kubikwa kugeza uyu munsi aho byagahawe ababikeneye ngo babikoreshe.

Ishyirahamwe rya Ruhago y’Abafite ubumuga ryandikiye NPC Rwanda risaba ko bahabwa imbago 44 zibitse.

NPC yasubije ibasaba ko amakipe yaba ari yo yandika asaba imbago, ariko mu yasabye nta n’imwe yazihawe kuko yabwirwaga ko nta burenganzira Perezida wa NPC Rwanda aratanga.

Kubura kw’ibikoresho n’abaterankunga ni bimwe mu byakomye mu nkokora umwaka w’imikino, aho Ishyirahamwe ryishatsemo miliyoni 5 Frw yo gutuma byibuze urangira.

Kugeza ubu mu bagabo Shampiyona iyobowe na Karongi AFC n’amanota 45, igakurikirwa na Nyarugenge AFC. Mu bagore Nyanza AWFC ni yo iyoboye n’amanota arindwi.

Amakipe ya Amputee Football akennye imbago
Amakipe y'abagabo ya Amputee Football azasoza umwaka w'imikino ni umunani
Karongi AFC iyoboye urutonde rwa Shampiyona
Nyanza AWFC iyoboye andi makipe muri Shampiyona ya Amputee Football

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .