Mu mpera z’Ukwakira k’uyu mwaka, benshi bashimishijwe no kubona abayoboye Rayon Sports barimo Muvunyi Paul na Munyakazi Sadate bicaye hamwe, aho bagaragaje ko bafite intego imwe yo gufatanya no gutahiriza umugozi umwe bagamije gufasha iyi kipe kwitwara neza muri Shampiyona, by’umwihariko ku mukino wa Kiyovu Sports.
Ibi byashimangiwe no kwicarana, guhoberana, gukorana mu ntoki no kugaragaza ko nta kibazo gihari ubwo bo n’abandi babaga bahuriye ku mikino Gikundiro yakurikijeho mu Ugushyingo.
✔️UBWIYUNGE MURI RAYON SPORTS
Ubundi izi mpande ntizacanaga uwaka ariko ubu zamaze guhuzwa ndetse ngo @SCKiyovuSports iragowe kuko bagiye gutegura umukino wayo ariko banakomerezeho
Ya mazina akomeye muri @rayon_sports yongeye guhuza ndetse ubu bagiye gutegura amatora . pic.twitter.com/hl60SQ2NQ4
— Kanyizo Jc (@Kanyizo2) October 30, 2024
Ibaruwa yo ku wa 11 Ukuboza, Munyakazi Sadate yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba ibiganiro ku masezerano yagiranye n’iyi kipe mu 2019 atubahirizwa, yo kugurisha ibirango byayo n’ayo kuyishakira abafatanyabikorwa.
Ni ibaruwa itarakiriwe neza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko Sadate atakabaye avuga ko ikipe imubereyemo amafaranga asaga milyoni 85 Frw kuko ntayo buzi mu gihe kandi amasezerano avuga yasinywe ari we muyobozi, nubwo icyo gihe byari ku ngoma ya Muvunyi Paul.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sadate yavuze ko atari agamije kwishyuza ahubwo byari ukuburira iyi kipe ku masezerano bafitanye, ariko hakibazwa uburyo atabanje kubiganira na bagenzi be babana mu buyobozi kugeza aho ahisemo kwandika.
Ibyo byari intangiriro ndetse ubijyanye mu mupira w’amaguru, wabifata nko kwishyushya. Kuri ubu, birasa n’aho umukino nyirizina utangiye.
Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abahagarariye abafana ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024, Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thaddée, yasabye ko hasomwa ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye Umukuru w’Igihugu mu 2020.
Ni ibaruwa uyu wayoboraga Rayon Sports icyo gihe, yanditse asaba Umukuru w’Igihugu gukemura ibibazo byari biyirimo, agaragaza ko abamubanjirije ku buyobozi bagiye babeshya ko hari amadeni bishyuye, kunyereza amafaranga yagurishwaga abakinnyi, kugura abasifuzi, ruswa n’ibindi birimo kumuteranya n’Abanyarwanda hakoreshejwe ibinyamakuru by’abantu bo muri RNC.
Twagirayezu yibukije abari mu nama ko Sadate aheruka kugereranya inama z’abahoze bayobora Rayon Sports nk’umuhuro w’Abakono.
Kugarura iyi baruwa y’ibyahise, ndetse nyuma y’imyaka ine, byongeye igasomerwa mu ruhame ahari abahagarariye abafana bari baturutse hirya no hino mu gihugu, ntibishyigikira ya nzira y’ubwiyunge ahubwo ni ugushaka kwerekana ko hari ukwiye kujya ku ruhande.
Ibyo byiyongeraho andi magambo atari meza yagiye akoreshwa, umuntu yavuga ko atari akwiye kuko nta kindi gisubizo cyayavamo uretse gutera umwuka mubi mu bafana.
Nubwo mbere yo kugarurwa mu buyobozi bwa Rayon Sports, aba bayoboye iyi kipe bari bahujwe n’inzego zitandukanye hagamijwe kunga ubumwe, biragaragara ko butigeze bugerwaho, ahubwo bimeze nko kwihishanya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!