Rayon Sports yatsinze Alpha FC mu mukino wakinwe iminota 70 (Amafoto+ Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yatsinze Alpha FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove kuri uyu wa Gatandatu.

Ni wo mukino wa mbere Rayon Sports yakinnye nyuma yo gusubukura imyotozo ku wa Mbere mu gihe Alpha FC ikomeje kwitegura imikino ya playoff yo mu Cyiciro cya Kabiri, izatangira mu cyumweru gitaha.

Umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa, yabanje mu kibuga abakinnyi biganjemo abashya, aho Niyigena Clément yakinaga iruhande rwa Habimana Hussein mu bwugarizi mu gihe mu izamu hari Hakizimana Adolphe.

Mujyanama Fidèle na Ndizeye Samuel bakinaga ku mpande inyuma mu gihe Jean Vital Ourega, Nizeyimana Mirafa na Mudacumura Jackson babanje mu kibuga hagati, imbere yabo hari Manace Mutatu, Niyonkuru Sadjati na Sugira Ernest.

Ubwugarizi bwa Alpha FC yagaragaje gukinana ishyaka, bwagoye ubusatirizi bwa Rayon Sports bwanyuzagamo bugaterera kure, imipira imwe igafatwa n’umunyezamu Dusengumuremyi Olivier.

Byasabye gutegereza umunota wa 40, Rayon Sports ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mudacumura Jackson ‘Rambo’ nyuma y’uko ba myugariro ba Alpha FC bananiwe gukuraho umupira w’umuterekano wari utewe na Sugira Ernest.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka eshatu: Bashunga Abouba, Ishimwe Blaise, Mugisha Gilbert na Drissa Dagnogo basimbura Sugira Ernest, Nizeyimana Mirafa, Mudacumura Jackson na Hakizimana Adolphe mu gihe nyuma y’iminota mike Kayumba Soter na Nshimiyimana Amran, basimbuye Niyigena Clément na Habimana Hussein.

Alpha yabonye uburyo bumwe bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura, umunyezamu Bashunga Abouba asohoka neza, atanga umupira Ntwari Arsène mu gihe na Drissa Dagnogo yahushije uburyo bwabazwe ku ruhande rwa Rayon Sports.

Uyu mukino wakinwe iminota 25 mu gice cya kabiri nyuma y’ubwumvikane bw’amakipe yombi.

Undi mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu warangiye AS Kigali itsinze Gorilla FC ibitego 2-0 bya Bayisenge Emery na Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’.

Umunya-Côte d'Ivoire Jean Vital Ourega ashoreye umupira mu kibuga hagati
Mudacumura Jackson yakinaga iruhande rwa Ourega mu kibuga hagati
Alpha FC yagaragaje kwihagararaho muri uyu mukino wa gicuti
Ndizeye Samuel akura umupira ku mukinnyi wa Alpha FC
Nizeyimana Mirafa atera umupira imbere
Hakizimana Adolphe yabanje mu izamu rya Rayon Sports
Umunyezamu Dusengumuremyi Olivier abwira abakinnyi be uko bahagarara
Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi
Manace Mutatu yakinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports
Sugira Ernest yiteguye gutera umupira w'umuterekano wavuyemo igitego
Mudacumura Jackson 'Rambo' yatsinze igitego ku mupira wari uvuye kuri Sugira
Mujyanama Fidèle ashimira Mudacumura Jackson ku gitego yatsindiye Rayon Sports
Mujyanama na Mudacumura bahuriye muri Rayon Sports nyuma yo gukinana muri Heroes FC
Niyonkuru Sadjate aryamye hasi nyuma yo gukinirwa nabi n'umukinnyi wa Alpha FC

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .