00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zira FK ya Mutsinzi yabonye intsinzi: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 February 2025 saa 12:05
Yasuwe :

Zira FK ikinamo Mutsinzi Ange yatsinze Qarabag FK ibitego 3-2, aho uyu myugariro w’Umunyarwanda yakinnye iminota yose.

Iyi kipe yagumye ku mwanya wa gatatu, gusa igabanya ikinyuranyo kuko yagize amanota 39 mu gihe Qarabag ya mbere ifite amanota 50.

Muri iyi shampiyona kandi, Sabail PFK ikinamo Nshuti Innocent yanganyije na Turan igitego 1-1. Uyu rutahizamu yakinnye iminota yose ari nako akomeza kumenyera iyi kipe aheruka kwerekezamo.

Iyi kipe iri mu bihe bibi kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16 mu mikino 21 imaze gukina.

Mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo yongeye kubanza mu kibuga ndetse akina umukino wose, ubwo ikipe ye ya K. Beerschot V.A yatsindwaga na Genk igitego 1-0.

Iyi kipe irakomerewe kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 13 mu mikino 24 imaze gukina.

Tukiri mu Bubiligi ariko mu Cyiciro cya Kabiri, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yanganyije na Zulte Waregem ya mbere ubusa ku busa. Uyu Munyarwanda yakinnye umukino wose.

La Louvière iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona n’amanota 36, aho irushwa icyenda n’iya mbere.

Mu bakina muri Afurika, Ntwari Fiacre ntabwo ari mu bihe byiza kuko atakibona umwanya wo gukina. Ku wa Gatandatu ikipe ye ya Kaizer Chiefs yatsinzwe na Orlando Pirates igitego 1-0. Uyu munyezamu yari ku ntebe y’abasimbura.

Kaizer Chiefs iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21 mu mikino 15 imaze gukina.

Stade Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije na Esperance Sportive Metlaoui ubusa ku busa.

Uyu Munyarwanda yakinnye umukino wose, mu gihe ikipe ye iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 35 irushwa rimwe na Espérance Sportive de Tunis ya mbere.

AFC Leopards yo muri Kenya yatsinze Nairobi City Stars igitego 1-0, gusa ntabwo rutahizamu Gitego Arthur yari mu bakinnyi bitabajwe kuri uyu mukino.

Iyi kipe iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona n’amanota 28 mu mikino 18.

Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.

Mutsinzi Ange yishimana na mugenzi we nyuma yo gutsinda Qarabag FK
Mutsinzi Ange ni umwe mu bagenderwaho mu bwugarizi bwa Zire FK
La Louvière ya Samuel Gueulette yanganyije na Zulte Waregem ya mbere iyoboye Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi
Sabail PFK ya Nshuti Innocent yacyuye inota rimwe muri izi mpera z'icyumweru
Hakim Sahabo yatangiye kumenyera muri K. Beerschot V.A aherutse kwerekezamo
Mugisha Bonheur yakinnye umukino wose ubwo Stade Tunisie yanganyaga na ES Metlaoui ubusa ku busa
AFC Leopards yo muri Kenya yitwaye neza idafite Gitego Arthur

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .