Zimbabwe imaze igihe yakirira imikino yayo muri Afurika y’Epfo cyangwa ahandi kubera ko idafite Stade yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
Icyakora yari imaze iminsi yakirira imikino yayo muri Afurika y’Epfo, bityo kuba amakipe yombi azahura, yahisemo kuwujyana mu Rwanda.
Uzaba ari uw’Umunsi wa Cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uteganyijwe tariki ya 6 Ukwakira 2025.
Uyu mukino uzabanzirizwa n’uwo Zimbabwe izakiramo u Rwanda tariki ya 8 Nzeri 2025.
Ntabwo ari ubwa mbere Zimbabwe izaba yakiriye umukino mu Rwanda kuko mu 2023 yanahakiriye Nigeria, mu w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Aya makipe, ahuriye mu itsinda rya gatatu riyobowe na Afurika y’Epfo ifite amanota 13, u Rwanda rufite umunani ruganya na Bénin ya gatatu.
Nigeria ya kane ifite amanota arindwi, Lesotho ifite atandatu na Zimbabwe ya nyuma n’amanota ane.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!