00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo uzabera mu Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 April 2025 saa 10:26
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe izakirira iya Afurika y’Epfo mu Rwanda, mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uteganyijwe tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Zimbabwe imaze igihe yakirira imikino yayo muri Afurika y’Epfo cyangwa ahandi kubera ko idafite Stade yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Icyakora yari imaze iminsi yakirira imikino yayo muri Afurika y’Epfo, bityo kuba amakipe yombi azahura, yahisemo kuwujyana mu Rwanda.

Uzaba ari uw’Umunsi wa Cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uteganyijwe tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Uyu mukino uzabanzirizwa n’uwo Zimbabwe izakiramo u Rwanda tariki ya 8 Nzeri 2025.

Ntabwo ari ubwa mbere Zimbabwe izaba yakiriye umukino mu Rwanda kuko mu 2023 yanahakiriye Nigeria, mu w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Aya makipe, ahuriye mu itsinda rya gatatu riyobowe na Afurika y’Epfo ifite amanota 13, u Rwanda rufite umunani ruganya na Bénin ya gatatu.

Nigeria ya kane ifite amanota arindwi, Lesotho ifite atandatu na Zimbabwe ya nyuma n’amanota ane.

Ikipe y'Igihugu ya Zimbabwe igiye kongera kwakirira umukino mu Rwanda
Mu 2023, Zimbabwe yanganyirije na Nigeria igitego 1-1 i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .