Zidane yinjiye mu kibuga ku munota wa 60, asimbuye Kalisa Rachid na we wari umaze kuvunika.
Nubwo yasoje uyu mukino, ariko yagize imvune itazamwemerera gukina imikino itaha nk’uko umuganga w’Amavubi, Dr Rutamu Patrick, yabivuze nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri.
Ati “Ku bijyanye na Zidane na we yari afite ikibazo cy’imitsi (yo mu itako), ejo hari umupira yashatse guserebeka, uwo mutsi wongera kwikanga. Uyu munsi ntabwo yari aje mu myitozo, yari aje ngo turebe uko ameze. Bivuze ko umukino wa Maroc atazawugaragaramo, ariko ashobora kuzamara hanze y’ikibuga hagati y’iminsi 10 na 14, ni ukuvuga ibyumweru bibiri.”
Amakuru IGIHE yamenye, ikesha abo mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ni uko kare Nsabimana Eric ashobora kongera kwitabazwa ari nyuma y’imikino ya ¼ mu gihe u Rwanda rwaba rubashije kugera muri icyo cyiciro.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Gatanu saa 18:00 ikina na Maroc ifite irushanwa riheruka mu gihe izasoza imikino yo mu itsinda C ihura na Togo mu mukino uzaba ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021.
Amakuru meza ku Amavubi ni uko azaba yagaruye rutahizamu Sugira Ernest utarakinnye umukino wa Uganda kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mikino yo gushaka itike y’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatandatu muri Cameroun.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!