Muri Kanama 2024, ni bwo Rayon Sports yakiriye uyu rutahizamu wanyuze no mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ba FC Nante yo mu Bufaransa.
Akigera muri iyi kipe yatanze umusanzu we mu mikino ya Shampiyona y’u Rwanda ndetse no gufasha iyi kipe y’Ubururu n’Umweru gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere iriho kugeza ubu.
Gusa iyi kipe iri mu bihe byo gushaka uko imaramo ibirarane n’imyenda ibereyemo abakinnyi, bamwe kwihangana byatangiye kubagora kugeza ubwo bafata imyanzuro ikomeye.
Bassane yiyemeje kujya mu biruhuko iwabo mu minsi mikuru y’impera z’umwaka, ariko nta ruhushya yigeze asaba ikipe nk’uko amakuru ava mu buyobozi bwa Rayon Sports abihamya.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22 kandi ku ruhande rwe yishyuza Rayon Sports 8000$ ( arenga miliyoni 11 Frw).
Si uyu wenyine kuko na Prinsse Junior Elanga-Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville, ashobora kuba agiye kwerekeza iwabo ikipe itabizi.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko bakeneye miliyoni 108 Frw kugira ngo babashe guhemba ikirarane cy’ukwezi k’Ugushyingo ku bakozi bayo bose ndetse no kwishyura abakinnyi amafaranga basigawemo ubwo bayerekezagamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!