Kaze Cédric yirukanywe hamwe n’abarimo Nizar Halfan wari umwugirije, umuganga Edem Mortoisi, Vladmir Niyonkuru watozaga abanyezamu na Mussa Mahundi wari ushinze umutekano w’ikipe.
Kunganya na Polisi Tanzania ku Cyumweru byakurikiye umukino Young Africans yaherukaga gutsindwamo na Coastal Union ibitego 2-1 ku wa Kane ndetse byatumye amahirwe yo guhatanira igikombe cya Shampiyona uyu mwaka agabanuka.
Ubwo Kaze Cédric yagirwaga umutoza mu Ukwakira, yafashije Timu ya Wananchi kumara igihe idatsindwa, ariko mu mikino yo kwishyura atangira gutakaza amanota.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi ku Cyumweru rigira riti “Turasaba abafana n’abanyamuryango ba Yanga SC gukomeza kwihangana mu gihe turi gushaka abandi batoza bashya mu gihe gito gishoboka.”
Nubwo Yanga SC ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 50 mu mikino 23, imikino ine yanganyije muri itanu iheruka yatumye ikinyuranyo cy’amanota yarushaga mukeba Simba SC kigabanuka, aho kuri ubu yo ifite amanota 45 mu mikino 19.
Kaze watoje mu Rwanda nk’umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports hagati ya 2013 na 2014, yari yahawe akazi na Yanga SC asimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wirukanywe nyuma y’iminsi 38 ahawe iyi kipe y’i Dar es Salaam.
Kwirukanwa kwe kwabaye nyuma y’uko uwahoze ayobora Yanga SC, Abdalla Bin Kleb, yatangaje ko igihe kigeze ngo itware ibikombe nyuma yo kumara imyaka itatu ititwara neza.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!