Yaya Touré yasabye imbabazi kubera ubutumwa bw’ubusambanyi yasangije bagenzi be ku rubuga rwa WhatsApp

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Côte d’Ivoire, Yaya Touré, yasabye imbabazi kubera ubutumwa bwatumye akurwa mu bazakina umukino wa Soccer Aid, ugamije gukusanya inkunga yo gufasha abana, uzabera kuri Old Trafford ku Cyumweru.

Byatangajwe ko mu ijoro ryo wa Gatanu, uyu mugabo w’imyaka 37 yasabwe kuva muri hoteli nyuma yo kohereza ubutumwa butishimwe na bagenzi be ku rubuga rwa WhatsApp.

Ku wa Kane Yaya Touré wakiniye amakipe arimo Manchester City na FC Barcelone, ngo yateye urwenya ku rubuga ko ashobora kuzana abagore 19 muri iyo hoteli y’inyenyeri eshanu iri i Cheshire, nyuma anohereza amashusho y’urukozasoni agaragaza umugore wambaye ubusa ari mu bwogero.

Touré yemeye ko yakoze ikosa, ndetse yicuza kubera ubutumwa budakwiye yasangije bagenzi be barimo abagore n’ibindi byamamare, bigatuma akurwa mu bazakina umukino wa Soccer Aid utegurwa na UNICEF.

Ati "Ndashaka kwisegura no gusaba imbabazi buri umwe wo muri Soccer Aid kubera ubutumwa budakwiye, ndabyicuza cyane.”

"Byasaga nk’urwenya gusa ntabwo nabitekerejeho neza, ntibyashimisha abandi. Bikiba nahise mbisiba nyuma y’iminota mike kandi nasabye imbabazi abari ku rubuga bose."

Urubuga rwa WhatsApp uyu mugabo yashyizemo ubu butumwa ni urw’ikipe y’abakinnyi batandukanye bo ku Isi, ’Wolrd XI’ barimo Patrice Evra n’abandi bakinnyi b’abagore nka Julie Fleeting, Lianne Sanderson n’umuhanzi Chelcee Grimes.

Iyo kipe izaba ihura n’igizwe n’Abongereza, "England XI", hagamijwe gukusanya amafaranga yo gufasha abana.

Umuvugizi wa Soccer Aid yemeje ko ubwo butumwa budakwiye bwasangijwe ku rubuga, ariko bugahita busibwa ku buryo na Yaya Touré yafashe icyemezo cy’uko atazitabira igikorwa cy’uyu mwaka.

Iki gikorwa kigiye kubera kuri Old Trafford, stade ya Manchester United, mu gihe mu 2019 cyabereye kuri Stamford Bridge ya Chelsea, mu Mujyi wa Londres. Umukino uzabera mu muhezo kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Yaya Touré yasabye imbabazi kubera ubutumwa bwamamaza ubusambanyi yasangije bagenzi be ku rubuga rwa Whatsapp
Yaya Touré yari mu bakinnyi bazaba bagize ikipe y'Isi "World XI" mu mukino wa Soccer Aid utegurwa na UNICEF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .