Maradona wapfuye amaze ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro, yashyinguwe ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2020 mu irimbi ryihariye rya Bella Vista riri mu Mujyi wa Buenos Aires, ahashyinguye ababyeyi be.
Abafana batari bake bakoraniye mu mihanda yo hafi y’ingoro ya Perezida wa Argentine ya Casa Rosada muri Buenos Aires, basezera kuri uyu mugabo wari ufite imyaka 60.
Nyuma y’urupfu rwa Maradona, Perezida Alberto Fernandez yatanze ikiruhuko cy’iminsi itatu mu gihugu mu rwego rwo kunamira uyu mugabo wahesheje igihugu cye Igikombe cy’Isi mu 1986.
Mu byumweru bibiri bishize, Maradona yari yabazwe mu mutwe nyuma yo kubura amaraso mu mitsi yo mu bwonko.
Amakuru avuga ko umwishya we, Jonatan Espósito, ari we muntu wa nyuma wamubonye ku wa Kabiri akiri muzima.
Bivugwa ko ahagana saa Tanu n’iminota 30 za mu gitondo ari bwo umuganga Carlos Díaz na Agustina Cosachov wakurikiranaga Maradona byihariye, basanze atanyeganyega, basaba umwishya we kumukangura.
Mu bihumbi by’abafana bamusezeyeho harimo abakobwa be, Dalma w’imyaka 33 na Giannina w’imyaka 31yabyaranye n’uwahoze ari umugore we, Claudia Villafane, bose bagaragaye barira ubwo yashyingurwaga.
Diego Armando Maradona azahora mu ntekerezo z’abakunzi b’umupira w’amaguru; afatwa nk’umwe mu bami ba ruhago ku Isi, wafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi mu mwa 1986. Ni nawo mwaka yatsinzemo igiteko cyasezereye u Bwongereza akoresheje ukuboko, bituma bacyita “Ikiganza cy’Imana” cyangwa ’Hand of God’ mu Cyongereza.
Yakiniye amakipe arimo Boca Juniors, Napoli na Barcelona, akundwa n’abantu benshi kubera ubuhanga bwaranze imyaka ye nk’umukinnyi, nubwo atahiriwe mu butoza. Mu gihe cye ariko yakunze no kurangwa n’imyitwarire itarakunze kuvugwaho rumwe.
Uko umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Maradona wagenze









Andi mafoto yaranze ubuzima bwa Maradona


























































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!