Yangiriyeneza ni umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza, dore ko mu mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, aherutse no gutsinda ibitego bitatu muri 4-1, Tony Football Excellence Football Academy yatsinze Rutsiro FC.
Nyuma y’uyu mukino ni bwo iyi kipe yahise itangaza ko uyu mukinnyi wayo yifuzwa n’amakipe yo muri Portugal, aho yagiye gukorera igerageza ubugira kabiri.
Yangiriye neza yakoreye igerageza muri G.D. Estoril Praia na Rio Ave F.C. zo mu Cyiciro cya Mbere muri Portugal, ari na byo byatumye abengukwa n’amakipe yaho y’abato.
Ubutumwa bwatanzwe n’ikipe ye bugira buti “Erirohe uherutse kuzuza imyaka 18, ari kwifuzwa n’amakipe y’abatarengeje imyaka 19 yo muri Portugal nyuma yo kugirirayo imyitozo myiza inshuro ebyiri ndetse no kwitwara neza mu mikino y’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20. Amasezerano ye ategerejwe vuba.”
Si amakipe yo muri iki gihugu amwifuza gusa kuko hari n’andi makuru aturuka mu ikipe ye yemeza ko hari ayo muri Maroc na yo yifuza kumugura, amahitamo akaba ay’umukinnyi.
Izindi nkuru bifitanye isano:
-Abakinnyi batatu ba Tony Football Excellence berekeje mu igeragezwa muri Portugal
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!