00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yamushinje kuroga Mbappé: Rurageretse hagati Paul Pogba na mukuru we

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 August 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Mathias Pogba mukuru wa Paul Pogba, yatangaje ko afite amakuru akomeye cyane kuri murumuna we arimo n’agaragaza uburyo yashatse kuroga mugenzi we bahuriye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mathias yavuze ko yenda gutangaza amakuru azamenyesha abakinnyi, abafana, abaterankunga uwo murumuna we Paul Pogba ariwe.

Yagize ati “Abantu bazamenya ko nta kigwari, nta mugambanyi yewe ntandyarya nkawe ku Isi.”

Mathias avuga ko hari igihe Pogba yamusabye kumushakira umupfumu kugira ngo aroge Mbappé.

Yakomeje avuga ko Pogba yashatse umugabo ukomeye mu idini ya Islam wo kumufasha kuroga Mbappé.

At “Mbappé wabyumvise? Ntabwo nkurwanya ibyo mvuga ni ku neza yawe, ibyo mvuga byose ni ukuri kandi mfite ibimenyetso. Mu byukuri ntabwo ari byiza kugira indyarya n’umugambanyi hafi yawe.”

Mathias yakomeje avuga ko hari ubwo yari agiye gupfa kubera Paul Pogba.
Yagize ati “Paul washakaga kundangiza burundu, kumbeshya ndetse no kumfungisha. Ariko narabikekaga, njye sindi nkawe mfite ibimenyetso by’ibyo mvuga.

“Umva muvandimwe kubeshya abantu ntabwo ari byiza, ntabwo dupfa amafaranga, warambeshyeye narimfuye kubera wowe, wansize mu rwobo uriruka ujya kwigira umuzirantenge.”

Arakekwaho kuba mu bari gutera ubwoba Pogba

Nyuma y’aho mukuru wa Paul Pogba, Mathias Pogba atangarije ko afite amakuru akomeye kuri murumuna we, Pogba yatanze ikirego muri Polisi ko hari abantu bari kumutera ubwoba, bamwaka miliyoni 11 z’ama-pound.

Pogba yabwiye ubuyobozi ko abari kumwaka ayo mafaranga bari kwitwazako hari amabanga bamubikiye.

Amakuru ava mu iperereza rya mbere rimaze gukorwa, avuga ko aba mbere bakekwa ari abasore bakuranye na Pogba, bamushinja ko atigeze abafasha kuva yaba umukinnyi ukomeye bityo akaba ariyo mpamvu bari kumwaka aka kayabo.

Pogba yavuze ko hari abagabo babiri bamufatiyeho imbunda bamubwira ko bamubikiye amabanga kuva afite imyaka 13.

Mukuru wa Paul Pogba yamushinje kuroga Kylian Mbappé
Mathias Pogba arashinjwa kuba ari mugatsiko kari gutera ubwoba Paul Pogba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .