00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yambwiye ko nta bwenge mfite- Umutoza w’Amagaju yikomye mugenzi we wa AS Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 April 2025 saa 12:05
Yasuwe :

Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, yavuze ko kubwirwa n’Umutoza wa AS Kigali, Shaban Mbarushimana ko nta bwenge afite ari yo ntandaro yo guhabwa ikarita itukura kwe mu minota ya nyuma y’umukino wahuje amakipe yombi ku wa Gatandatu.

Niyongabo yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo mbere y’uko AS Kigali itsinda igitego cyayihesheje intsinzi y’ibitego 2-1 imbere y’Amagaju FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Ubwo uyu mukino wari mu minota 80, abatoza ku mpande zombi bateranye amagambo, umusifuzi wa kane, Twagirumukiza Abdulkarim, asabira ikarita Niyongabo Amars n’umwungiriza we.

Aganira n’itangazamakuru, Niyongabo yavuze ko yarenganye kuko atigeze atukana.

Yagize ati “Umutoza wa AS Kigali yantutse, yambwiye ko nta bwenge mfite kandi n’umusifuzi wa kane yabyumvise. Nta kindi navuze rwose.”

Yakomeje agira ati “Umukino w’uyu munsi wambabaje by’umwihariko ikarita y’umutuku bampaye kuko bandenganyije. Sinatukanye n’umutoza wa AS Kigali nabimubwiye ambwira ko yabyumvise nabi, ahubwo ni we wantutse kandi yansabye imbabazi byarangiye.”

Amagaju FC yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 29, mu gihe AS Kigali iri ku wa gatatu na 40.

Umukino utaha, Amagaju FC azasura Gasogi United, ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata, AS Kigali izaba yakiriye Mukura ku wa Gatandatu.

Umutoza w'Amagaju FC, Niyongabo Amars n'umwungiriza we bahawe umutuku atemera ku mukino wa AS Kigali
Dusingizimana Gilbert na Emmanuel Okwi bafashije AS kigali gutsinda Amagaju FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .