Niyongabo yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo mbere y’uko AS Kigali itsinda igitego cyayihesheje intsinzi y’ibitego 2-1 imbere y’Amagaju FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Ubwo uyu mukino wari mu minota 80, abatoza ku mpande zombi bateranye amagambo, umusifuzi wa kane, Twagirumukiza Abdulkarim, asabira ikarita Niyongabo Amars n’umwungiriza we.
Aganira n’itangazamakuru, Niyongabo yavuze ko yarenganye kuko atigeze atukana.
Yagize ati “Umutoza wa AS Kigali yantutse, yambwiye ko nta bwenge mfite kandi n’umusifuzi wa kane yabyumvise. Nta kindi navuze rwose.”
Yakomeje agira ati “Umukino w’uyu munsi wambabaje by’umwihariko ikarita y’umutuku bampaye kuko bandenganyije. Sinatukanye n’umutoza wa AS Kigali nabimubwiye ambwira ko yabyumvise nabi, ahubwo ni we wantutse kandi yansabye imbabazi byarangiye.”
Amagaju FC yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 29, mu gihe AS Kigali iri ku wa gatatu na 40.
Umukino utaha, Amagaju FC azasura Gasogi United, ku Cyumweru, tariki ya 27 Mata, AS Kigali izaba yakiriye Mukura ku wa Gatandatu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!