Ibitego bya Wydad AC byatsinzwe na Zouhair El Moutaraji ku munota wa 15 na 48 anaba umukinnyi witwaye neza mu mukino.
Wydad yatwaye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu, kuko yaherukaga kugitsindira mu 2017 na 1992.
Ikipe ya Al Ahly iheruka gutwara ibikombe bibiri biheruka, yashakaga igikombe cya 11 kuko ibitse 10.
Wari umukino ukomeye kuko wabanje guteza impaka utaranaba bitewe n’uko wabereye muri Maroc, igihugu Wydad AC ibarizwamo.
Muri Stade Mohammed V yari yuzuye abafana b’impande zombi, abakinnyi ba Al Ahly batinze kwinjira neza mu mukino banatsindwa igitego hakiri kare.
Igice cya kabiri cyari kitezwemo ko ikipe ya Al Ahly yakora impinduka nibwo Zouhair El Moutaraji yahise yungamo igitego cya kabiri ku munota wa 48.
Gusa, iminota yari isigaye, abakinnyi ba Al Ahly bagaragaje ubushake bwo kwishyura ibitego banahusha uburyo butandukanye.
Abakinnyi ba Wydad bari imbere y’abafana babo bagerageje gucungana n’ibihe birangira batwaye igikombe baherukaga mu myaka itanu ishize.
Myugariro wa Al Ahly, Rami Rabia niwe mukinnyi wahawe ikarita itukura ari ku ntebe y’abasimbura nyuma yo kutitwara neza uko bisabwa.
Ku ruhande rw’ikipe ya Wydad, umutoza Walid Regragui yashyizemo Badie Aouk, Juvhel Tsoumou, Hamza Asnir na Anas Serrhat basimbuye.
Abarimo rutahizamu Guy Mbenza,Reda Jaadi, Jalal Daoudi, Ayman El Hassouni na Zouhair El Moutaraji basimbuwe.
Umutoza mukuru wa Al Ahly, Pitso Mosimane yashyizemo; Mohammed Sherif, Walid Soliman, Amr El Solia, Salah Mohsen na Mohamed Magdy.
Abasimbuwe ni Aliou Dieng, Ahmed Abdel Kader, Hamdi Fathi, Mohamed Hany na Hussein El Shahat.
Nyuma yo gutwara igikombe, Wydad Athletic Club niyo kipe izahagararira Umugabane wa Afurika mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!