00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wayne Rooney yitabaje polisi nyuma yo gusinda agakinirwaho n’abagore bambaye ubusa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Derby County, Wayne Rooney, yatanze ikirego kuri Polisi yo muri Greater Manchester nyuma y’uko akiniweho n’abagore basa n’abambaye ubusa ubwo yari yasindiye muri hoteli mu mpera z’icyumweru gishize.

Rooney wakiniye Manchester United, kuri ubu akaba afitanye abahungu bane n’umugore we Coleen, avugwaho kuba yarasohotse mu ijoro rishyira ku Cyumweru akagirana ibihe byiza n’umunyamideli Tayler Ryan ari kumwe n’inshuti ze Elise Melvin na Brooke Morgan, bose bafite imyaka 21.

Inshuti z’aba bakobwa batatu zavuze ko umutoza wa Derby County, Wayne Rooney w’imyaka 35, n’inshuti ze, batumiye Tayler, Elise na Brook aho bari bicaye mu kabyiniro ka Chinawhite, ariko batagamije kuryamana, ahubwo kwishimisha gusa.

Amafoto yagiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo wahoze ari rutahizamu w’u Bwongereza (Rooney) asinziriye mu ntebe mu gihe hari abakobwa bambaye amakariso mu cyumba cya hoteli yishyurwa 60£ (asaga ibihumbi 80 Frw) ku ijoro muri Manchester.

Bivugwa ko Rooney atashimishijwe no kubona aya mafoto yafashwe asinziriye ndetse yitabaje Polisi yo muri Greater Manchester kuko yumva ko yagambaniwe.

Ifoto yavugishije benshi ku Cyumweru ni igaragaza Rooney aryamye n’umwe muri abo bakobwa muri ako kabyiniro.

Bivugwa ko ayo mafoto yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, weekend ya mbere utubari n’utubyiniro twemerewe gufunguraho mu Bwongereza nyuma y’amezi 15 dufunze kubera COVID-19.

Tayler yashyize amafoto ye yicaranye na Rooney kuri Instagram, aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 13. Imwe muri zo, igaragaza Rooney yambaye umupira w’umukara n’ipantalo y’ikoboyi , apepera hejuru mu gihe afite ikirahuri cy’inzoga mu ntoki. Nyuma yaho, ahita asinzira, abakobwa bagatangira kumukiniraho.

Imwe muri ayo mafoto igaragaza umwe mu bakobwa yambaye ikariso, ikibuno cye kiri hafi y’umutwe wa Rooney. Indi igaragaza umwe mu bakobwa yerekana ikimenyetso cya ‘peace’ abandi baryamye ku buriri.

Rooney yasohotse nyuma y’aho ikipe ye Derby County yatsinzwe na Salford ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatandatu mu kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Kugeza ubu, nta cyo abanyamategeko ba Rooney baravuga ku kirego cyatanzwe mu gihe Polisi yo muri Greater Manchester yamaze gutangira iperereza.

Umunyamideli Tayler Ryan afata ifoto ari kumwe na Wayne Rooney mu mpera z'icyumweru gishize
Tayler Ryan yashyize kuri Instagram amwe mu mafoto ye na bagenzi be bari kumwe na Wayne Rooney mu cyumba
Wayne Rooney yitabaje polisi nyuma yo kurakazwa n'amafoto yafashwe n'abakobwa kandi yasinze
Elise Melvin ni umwe mu nshuti za Tayler Ryan zari aho Rooney yasohokeye mu mpera z'icyumweru
Rooney afitanye abahungu bane na Coleen bashakanye mu 2008
Kuri ubu, Wayne Rooney n'ikipe ye ya Derby County, bakomeje kwitegura umwaka mushya w'imikino uzatangira mu byumweru bibiri biri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .