Mbere y’umukino, icyizere cyari cyose mu bafana, aho bagaragazaga ko nyuma yo gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0, u Rwanda rubonye ikipe yo gukuraho amanota.
Bamwe mu babashije kuganira na IGIHE nyuma y’umukino, bagaragaje kutishimira ibyawuvuyemo cyane ko bari bizeye intsinzi.
Umwe yagize ati “Ubuse iyi ni ikipe yo kunganya n’Amavubi? Niyo ku twishyura koko? Umutoza yasimbuje nabi cyane.”
Undi yunzemo ati “Amavubi acika intege, iyo batsinze igitego kimwe bahita birara, ikindi umutoza yasimbuje nabi.”
Mugenzi we nawe yagize ati “Dukeneye rutahizamu rwose kuko imbere y’izamu turahagera ariko kurebamo bikaba ikibazo, Nshuti Innocent ntaho yatugeza.”
Nubwo ari umukino wa kabiri w’umutoza Adel Amrouche, bamwe ntibatinyaga kumusabira kwirukanwa bagaragaza ko habaye amakosa mu gutakaza Frank Torsten yasimbuye.
Iyi mikino yasize u Rwanda rutakaje umwanya wa mbere mu Itsinda C rujya ku wa kabiri n’amanota umunani, runganya na Bénin ya gatatu. Zombi ziri inyuma ya Afurika y’Epfo ya mbere ifite 13. Nigeria ya kane ifite arindwi, Lesotho atandatu ndetse na Zimbabwe ya nyuma ifite amanota atatu.
Iyi mikino izongera gukinwa muri Nzeri, aho u Rwanda ruzasura Nigeria na Zimbabwe tariki ya 1 n’iya 8 Nzeri 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!