Walias ya Ethiopia yageze i Kigali yizeye kuhatsindira Amavubi bafitanye amateka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia ‘Walia ibex’ yasesekaye i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, aho yizeye gutsindira Amavubi imbere y’abafana bayo, ikabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun.

U Rwanda ruzakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma, uzaba ku wa Gatandatu saa 15:00 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amavubi yatsinze umukino ubanza wabereye muri Ethiopia mu kwezi gushize ku gitego 1-0.

Nyuma yo kugera i Kigali, Umutoza wa Ethiopia, Abraham Mebratu, yavuze ko afite icyizere ko ikipe ye izabafasha gutsindira u Rwanda mu rugo, ikabona itike iyerekeza muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ati” Twatakaje umukino ubanza wabereye mu rugo ariko dufite icyizere cyinshi mu minota 90 iri imbere ko hari icyo tuzahindura. Hari abakinnyi babiri batakinnye umukino ubanza, tuzaba tubafite mu mukino wo kwishyura. Uzaba ari umukino utandukanye, ni ugutegereza tukareba uko bizagenda.”

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Maroc mu mwaka ushize, rurashaka gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse izaba ari iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2009 n’ubwo ryabaga ku nshuro ya gatatu mu 2014, ni bwo Amavubi atabashije kuryitabira gusa.

Ethiopia n’u Rwanda bifitanye amateka

Ubusanzwe gushaka itike ya CHAN bibera mu bice ni ukuvuga mu gice cya Afurika y’u Burasirazuba, Amajyepfo, u Burengerazuba n’ahandi.

Muri iki gice cya Afurika y’u Burasirazuba, si ubwa mbere ikipe y’u Rwanda igiye guhatanira itike ya CHAN na Ethiopia.

Mu gushaka itike ya CHAN 2014, tariki 14 Nyakanga 2013 ikipe ya Ethiopia yatsinze u Rwanda mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia igitego 1-0. Umukino wo kwishyura wabereye i Kigali, ikipe y’u Rwanda nayo itsinda igitego 1-0.

Kuko izi kipe zari zinganyije igitego 1-1 mu mikino yombi hitabajwe penaliti maze Ethiopia yinjiza esheshatu kuri eshanu z’u Rwanda, ibona itike yo kwitabira CHAN 2014 yebere muri Afurika y’Epfo.

Mu gushaka itike ya CHAN 2018, ikipe y’u Rwanda yari yasezerewe na Uganda mu cyiciro cya nyuma cyo kubona itike ya CHAN 2018 ariko kuko Kenya yagombaga kwakira irushanwa ikaryamburwa rikajya kubera muri Maroc, byabaye ngombwa ko ikipe y’u Rwanda na Ethiopia zihatanira itike yo gusimbura Kenya yo itari yarakinnye imikino y’amajonjora.

Tariki 05 Ugushyingo 2017, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yatsindiye Ethiopia iwayo ibitego 3-2 hanyuma umukino wo kwishyura wabereye mu Rwanda tariki 12 Ugushyingo 2017, ikipe y’u Rwanda inganya na Ethiopia 0-0 birangira Amavubi abonye itike ya CHAN 2018 yabereye muri Maroc.

Ethiopia yageze i Kigali kuri uyu wa Kane, yizeye gutsindira Amavubi i Nyamirambo

Amafoto: Funclub.rw


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza