Mohamed Wade yazanywe n’Umunya-Tunisia Yameni Zelfani watangiranye na Rayon Sports Shampiyona y’umwaka w’imikino uheruka gusozwa, ariko aza gutandukana na yo kubera imyitwarire idahwitse nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 tariki 7 Ukwakira 2023.
Guhera icyo gihe Rayon Sports itozwa na Mohamed Wade yakinnye imikino 12, yatsinze itandatu, inganya itatu, itsindwa itatu, ariko aza kuzanirwaho undi mutoza Julien Mette aho kuva ubwo atongeye kugaragara muri iyi kipe ikomoka i Nyanza.
Mu kiganiro yahaye B&B FM Kigali, yavuze ko atigeze atandukana na Rayon Sports ndetse n’ubu akiyirimo anahembwa, nubwo abantu batabibona. Yaboneyeho gushimira Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle gusa avuga ko adakwiriye kuyobora umupira kubera umwanda uwubamo.
Yagize ati: “Ntabwo twatandukanye na Rayon Sports ndacyari umukozi wa Rayon. Abantu ntibambona ariko ndahari hari ibintu mfasha ikipe mutabona.”
“Umugabo witwa Jean Fidèle ahantu hose naciye haba i Burayi, muri Aziya na Afurika, kuva nakina umupira w’amaguru narahira ko nta hantu nari nabona umuyobozi w’umunyakuri nka we”.
Yongeyeho ati “Nibaza ko abantu bamuri iruhande bungukira ku buryo ateye kugira ngo bice ikipe kandi babigezeho. Gusa mvugishije ukuri sindabona umuyobozi nka we. Mubwira ko ateye nka Padiri aho uko ateye atagakwiriye kuba ayobora umupira w’amaguru kubera ko ubamo amatiku, amanyanga n’andi mabi atagira.”
Mouhamed Wade kandi akaba yatangaje ko yatunguwe n’imyitwarire y’umutoza wamusimbuye Julien Mette watangaje ko atamuzi kandi yaramusanze mu ikipe, avuga ko n’ubundi ubuyobozi bwakoze amakosa yo kumuzana kuko Wade yari amaze iminsi yitwara neza aho yakuye ikipe ku mwanya wa cyenda agasimbuzwa ari ku mwanya wa kabiri.
Uyu mugabo wo muri Mauritania yashoje avuga ko agifitanye umubano mwiza n’abakinnyi ba Rayon Sports, aho benshi ngo abagira inama, gusa avuga ko muri iyi kipe nibatitondera abantu bayirimo, bizaba bibi kuko benshi batazi umupira ahubwo bagambiriye kuyishyira ahabi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!