00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda yavuze ku musaruro nkene ruri kubona muri Tunisia

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 August 2024 saa 09:29
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 yitabiriye irushanwa rya ‘U18 Nations Championship’ riri kubera muri Tunisia ntabwo iri kwitwara neza kuko imaze gutakaza imikino ibiri iheruka gukina, Umutoza wayo Ntawangundi Dominique akagaragaza ko ari amakosa yo kutigisha umukino abato.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda ntibarabasha kubona iseti n’imwe mu mikino yombi kuko ubanza rwatsinzwe na Algeria 3-0 (19-25,9-25, 15-25), ukurikira rutsindwa na Maroc 3-0 (25-11, 25-21, 25-19).

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Ntawangundi Dominique, yavuze ko ikibazo abana bari guhura na cyo ari ubumenyi buke bafite mu mukino bakabaye barabonye bakiri mu myaka yo hasi.

Ati “Uyu ni umukino ufatwa nk’iterambere kuri aba bana kubera ko bagenda barushaho gukina neza uhereye igihe twaziye. Twagowe n’ikibazo cyo kugarura imipira kuko ni igikorwa kibera mu kirere, ku mutoza w’ikipe y’Igihugu kubikosora abana batarabizamukanye bakiri hasi biba bigoye kuko igihe aba ari gito.”

“Tuzakomeza kubikoraho muri gahunda irambye ndetse tunakangurire n’abana bakiri bato kubitangira hakiri kare. Ibyo birasaba amahugurwa y’abatoza batoza mu mashuri, gukurikirana uko abana bazamuka kuva mu mashuri kugeza mu myaka 12 kuzarinda bagera ku gukinira Ikipe y’Igihugu.”

Ntawangundi yongeye ko kandi umusaruro utari mwiza ufitanye isano n’igihe kidahagije cy’ibyumweru bibiri byo kwitegura bitarimo imikino ya gicuti yamufasha gukosora amakosa.

Akurikije uko abibona, “Abana bari kugenda bakurira mu irushanwa, turi kumenyerera mu irushanwa. Bari kuzamura urwego kandi abo dukina na bo bafite imyaka 18, birashoboka ko izisigaye twazitsinda.”

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024, harakinwa umunsi wa gatatu w’iri rushanwa aho u Rwanda ruhura na Tunisia iri iwayo saa Mbiri z’ijoro. Nyuma y’uyu mukino bazahura na Misiri mbere yo gusoreza kuri Kenya.

Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball y'Abatarengeje imyaka 18 imaze gutsindwa imikino ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .