00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: APR WVC na Police VC zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 3 June 2024 saa 07:49
Yasuwe :

Irushanwa ngarukamwaka ryo Kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2024), muri Volley Ball ryashojwe amakipe ya Police VC mu bagabo na APR VC mu bagore ari yo yegukanye ibikombe.

Ni irushanwa ryabaye mu mpera z’iki cyumweru dushoje ryitabirwa n’amakipe asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wongeyeho amakipe aturutse mu gihugu cya Uganda agera kuri atatu na yo yari yaritumiwemo.

Iyi mikino yakiniwe ku bibuga bitanu mu mujyi wa Kigali, yasize amakipe yaturutse hanze y’u Rwanda asezerewe mu matsinda aho mu bagore APR VC, Rwanda Revenue, Police VC na EAUR ari zo zageze muri ½ cy’irangiza mu gihe mu bagabo APR VC, Kepler vc, Police VC na Gisagara ari zo zahashyitse.

Mu mikino yabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya Rwanda Revenue mu bagore yatunguye Police VC iyisezerera muri ½ iyitsinze Seti 3-2 (17-25, 25-23, 23-25, 25-22,15-12) mu gihe APR VC yo byoroshye yatsinze EAUR seti 3-0.

Mu bagabo ikipe ya Police yigaranzuye APR VC iyitsinda Seti 3-2 (25-21, 35-32, 23-25, 14-25, 6-15) mu gihe na Gisagara yaje gutsinda gutyo ikipe ya Kepler yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa.

Imikino yanyuma yabereye muri Lycée Notre Dame des Anges i Remera, ikipe ya APR VC byoroshye yaje kongera gutsinda Rwanda Revenue Authority Seti 3-0 (25-23, 25-19, 25-22) maze yegukana igikombe cya gatatu kikurikiranya nyuma ya Memorial Kayumba na Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Undi mukino wanyuma waje guhuza ikipe ya Police VC na Gisagara VC yari yagaruye abakinnyi bayo bakomeye, gusa bitandukanye n’uko benshi babitekerezaga, ikipe y’umutoza Musoni Fred yaje gutsinda iya Yakan Lawrence Seti 3-0 zihuse (25-22 , 25-19 ,25-18) maze yongera kubona igikombe nyuma y’icya Zone V yatwaye umwaka ushize.

Mbere y’uko iyi mikino itangizwa, habanzaga gufatwa umunota wo kwibuka abakinyi n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Irushanwa nk’iri umwaka ushize rikaba ryari ryegukanywe na Gisagara mu bagabo mu gihe mu bagore ikipe ya Police VC ari yo yari yaryegukanye.

Police WVC yegukanye umwanya wa gatatu mu bagore yahembwe ibihumbi 500
Rwanda Revenue yabaye iya kabiri yahawe sheki y'ibihumbi 700
Uretse igikombe, APR VC yanahawe sheke ya Miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda
Batandatu beza b'irushanwa bahembwe
Mu bagabo na ho abeza kurusha abandi mu irushanwa baje guhembwa
MVP
Police VC yegukanye igikombe nyuma yo kutitwara neza muri Shampiyona
Kepler ni yo yabaye iya gatatu mu bagabo
Gisagara VC yahembewe kuza ku mwanya wa kabiri muri GMT

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .