Uyu mukino wabimburiye indi y’Umunsi wa 23 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu.
Vision FC yasabwaga intsinzi kugira ikomeze gushaka amanota yo kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere. Ni mu gihe indi yari ikumbuye intsinzi kuko imaze imikino itatu idatsinda.
Vision FC yatangiye umukino neza, bidatinze ku munota wa cyenda gusa Musa Esenu yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe neza imbere y’izamu na Rungagazi Prosper, undi awutanga umunyezamu Ibrahima Dauda.
Mu minota 20, Gasogi United yatangiye kwinjira mu mukino ariko abarimo Hakizimana Adolphe bagahusha uburyo bw’ibitego babonaga.
Mu minota 35, amakipe yombi yakomeje gukinira cyane mu kibuga hagati ari nako uburyo bw’ibitego bugabanuka.
Igice cya mbere cyarangiye Vision FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0.
Gasogi United yatangiranye igice cya kabiri imbaraga. Ku munota wa 57, Iradukunda Axel yahinduye umupira imbere y’izamu, Hakim Hamissi akina n’umutwe ukubita igiti cy’izamu.
Mbaye Alioune yasonzemo ariko umunyezamu James Bienvenu Désiré umupira awushyira muri koruneri.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye no mu minota 70, ariko abakinnyi bayo b’imbere barimo Niyongira Danny, Hakim Hamiss na Ndikumana Danny ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.
Mu iki gice, ntabwo Vision yasatiraga bikomeye nko mu cya mbere, wabonaga ko abasore b’umutoza Lomami Marcel bari basubiye inyuma.
Umukino warangiye Vision FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 ikomeza kwizera kuzaguma mu Cyiciro cya mbere kuko yagize amanota 19 isigara irushwa na Kiyovu Sports abiri gusa.
Gasogi United ntabwo ihagaze neza kuko uyu wabaye umukino wa kane idatsinda itaninjiza igitego muri Shampiyona.
Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, ahateganyijwe imikino ikomeye cyane, aho Rayon Sports ya mbere izasura Marine i Rubavu, APR FC izasure Bugesera FC, mu mikino yose iteganyijwe saa 15:00.
Indi mikino izahuza AS Kigali izakina na Muhazi United, Musanze FC yakire Rutsiro FC, mu gihe Amagaju FC azakina na Gorilla FC.
Ku Cyumweru, Etincelles FC izakira Kiyovu Sports, Police FC izakire Mukura saa Cyenda.
















Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!