Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo 2024, ni bwo kuri M Hotel habereye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano hagati y’impande zombi. Cyitabiriwe na Birungi Jean Bosco uyobora Vision FC n’Umuyobozi Mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Haztir.
Nubwo hatavuzwe ingano y’amafaranga yashowe na Winner Rwanda muri ubu bufatanye, Shaul Haztir yavuze ko bahaye iyi kipe uburyo bushobora gutuma ibaho neza kandi ikitwara neza mu Cyiciro cya Mbere.
Yongeyeho ko mu myaka ibiri n’igice amaze mu Rwanda, yakunze uburyo igihugu kimeze n’intego gifite mu guteza imbere no gushyigikira urubyiruko, bityo na Winner Rwanda yishimiye kubigiramo uruhare.
Ati “Gukorana na Vision FC bigamije gushyigikira gahunda y’igihugu yo gushyira imbere urubyiruko no kuzamura impano mu mupira w’amaguru. Iki ni kimwe mu bikorwa dukora biteza imbere Abanyarwanda. Ntabwo amasezerano ari ayo gukorana n’iyi kipe mu gihe iri mu Cyiciro cya Mbere gusa, nubwo yamanuka, tuzakomeza gukorana na yo, ariko tuzaharanira ko ikomeza gukina n’amakipe meza.”
Perezida wa Vision FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino mu gihe yashizwe mu 2009, Birungi John Bosco, yashimiye Winner Rwanda yemeye gufatanya na bo mu guha icyerekezo iyi kipe izwiho kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda.
Ati “Ndashimira Shaul n’ikipe ye ya Winner kuba barahisemo ikipe yacu, kuba barahisemo gushyigikira ibikorwa byacu no kuzamura impano z’Abanyarwanda. Binyuze muri ubu bufatanye, tuzubaka ikipe nziza ishobora guhatana, nubwo twatangiye nabi, ariko turizera ko tuzabona umusaruro mwiza.”
Vision FC iri ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa Shampiyona, imaze iminsi yaratangiye kwambara imyambaro iriho “Winner” ndetse ikayamamaza ku kibuga mu gihe yakiriye imikino.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko amakipe agira uruhare mu kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda akwiye kujya ashyigikirwa.
Vision FC yanyuzemo abakinnyi batandukanye barimo Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonie y’Amajyaruguru, Byiringiro Lague ukina muri Suède na Ishimwe Kevin kuri ubu uri muri Kiyovu Sports.
Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Winner Rwanda, ikorera mu Rwanda kuva muri Nyakanga 2023 aho ifite amashami ya Giporoso, Kimironko, Kagugu, Kinamba, Nyabugogo, Nyamirambo no mu Mujyi rwagati.
Iyi sosiyete ifite uburyo bwinshi bwo gutega ku mikino itandukanye nk’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Rugby, Tennis, Cricket, Hockey n’iyindi. Yose ushobora kuyitegaho mbere y’uko iba ndetse iri no kuba unyuze kuri https://winner.rw
Iyi sosiyete yihariye umukino witwa Aviator, Casino na Jackpot. By’umwihariko Jackpot itangira gukinwa ku mafaranga 500 Frw maze amakipe arindwi yahuza n’ibyo wateze ugatsindira miliyoni 65 Frw. Uyu mukino ukinwa buri cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!