Uyu mukino wabereye ku Mumena mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho abatoza bombi bakoresheje abakinnyi bose bafite kuko hari abakiri kugeragezwa mbere yo guhabwa amasezerano.
Umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Gen. Mubarakh Muganga, Niyonshuti Hakim Mubarak wari umaze imyaka ine muri APR FC, ni umwe mu bahawe umwanya ku ruhande rwa Vision FC mu gice cya kabiri.
Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga ukina asatira izamu, anyuze ku ruhande, ntarasinyira iyi kipe ari kwitorezamo, ariko ashobora kuyikomerezamo mu gihe Umutoza Calum Shaun Selby yashima urwego rwe.
Ku Mumena, Vision FC ni yo yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Twizerimana Onesme warobye umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël nyuma yo gusiga ba myugariro ba AS Kigali barimo Ishimwe Saleh, Ndayishimiye Thierry na Rwabuhihi Aimé Placide.
Hashize iminota ine amakipe yombi avuye kuruhuka, Rugangazi Prosper wari umaze umwanya muto asimbuye, yatsindiye Vision FC igitego cya kabiri ku mupira wari uturutse mu ruhande rw’iburyo.
Byasabye AS Kigali gutegeza umunota wa 68, ibona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na myugariro Nkubana Marc ku mupira wari uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina.
Umwongereza Calum Shaun Selby wigeze gutoza Etincelles FC hagati ya 2020 na 2021, yavuze ko nubwo Vision FC igizwe n’abakinnyi bato “ariko ubushake bwo gutsinda buzatuma igera ku ntego zo kuguma mu Cyiciro cya Mbere.”
Yangeyeho ati “Ndatekereza ko ari Shampiyona igiye gukomera, ubwo ntari ndi gutoza hano narebaga imikino yaho, ugereranyije na nyuma gato ya COVID-19, ubu amakipe ari gushora amafaranga menshi yiyubaka.”
Umutoza wa AS Kigali, Guy Bukasa, yavuze ko azaganira n’itangazamakuru mbere gato yo gutangira Shampiyona kuko amaze igihe gito agarutse mu ikipe ndetse hakaba hari abakinnyi benshi akigerageza ku buryo hari n’abo ashobora gusezerera.
Vision FC izakina umukino wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere ubwo izaba yakiriwe na Gorilla FC ku wa Kane, tariki ya 15 Kanama kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni mu gihe AS Kigali izakirwa na Kiyovu Sports ku Munsi wa Mbere, mu mukino uzabera kuri iki kibuga cy’Umujyi wa Kigali ku wa Gatanu saa Cyenda.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!