Visi Perezida wa Rayon Sports yahawe umwanya muri Minisiteri ya Siporo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa mbere w’Umuryango Rayon Sports, Kayisire Jacques, yahawe inshingano nshya muri Minisiteri ya Siporo, aho yagizwe Umujyanama mu bijyanye n’imishinga ibyara inyungu "Business Analyst”.

Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, aho yemeje ko Kayisire Jacques ari “Business Analyst” muri Minisitiriya Siporo.

Kayisire Jacques wabaye umukinnyi muri Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaherukaga gutorerwa kuba Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango Rayon Sports muri Komite Nyobozi nshya yatowe ku wa 24 Ukwakira 2020.

Yari asanzwe ari umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ndetse ni Umuyobozi wa Dream Football Academy yashinze, iyi ikaba yarazamukiyemo abakinnyi batandukanye nka Mugisha Glbert, Ishimwe Kevin n’abandi.

Visi Perezida wa mbere w’Umuryango Rayon Sports, Kayisire Jacques, yagizwe Business Analyst muri Minisiteri ya Siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .