Visi Perezida wa APR FC yasabye Rusheshangoga kwisubiraho agakomeza gukina

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Mutarama 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yasabye uwahoze ari myugariro w’iyi kipe, Rusheshangoga Michel, kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe cyo gusezera umupira w’amaguru ku myaka 26 gusa kuko agikenewe.

Rusheshango Michel wakinaga ku ruhande rw’iburyo muri AS Kigali, yasezeye umupira mu minsi irindwi ishize, asanga umugore we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi wungirije wa APR FC yakiniye akayihesha ibikombe bitanu bya Shampiyona na bibiri by’Amahoro, Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko mu gihe cyose uyu mukinnyi yamaze muri iyi kipe y’ingabo, yerekanye ko afite impano yihariye.

Ati “Rusheshangoga ni umukinnyi w’Umunyarwanda ufite impano idasanzwe, twamumenye ari muri Isonga FC tumuzana muri APR FC ngo adufashe igihe twatangiraga politiki nshya yo gukinisha abana b’abanyarwanda muri 2012 kuko twabonaga ko bashoboye.”

”Ni umwe mu bakinnyi biyerekanye ndetse afasha n’ikipe kwitwara neza mu gihe cyose twari kumwe. Muri 2016 yigeze gukina nimero gatanu (mu mutima wa ba myugariro) umwaka wa shampiyona wose avuye kuri nimero kabiri (iburyo), umwanya tutari tumuziho kandi yitwara neza cyane. Afatanyije na bagenzi be beretse Isi yose ko Abanyarwanda bashoboye kwigira, kwishakamo ibisubizo ndetse no kwihesha agaciro.”

Yakomeje abwira urubuga rwa internet rwa APR FC ko bababajwe no gusezera kwa Rusheshangoga kuko yari akiri muto, amusaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe.

Ati “Twababajwe rero no kumva ko yasezeye ku mupira w’amaguru mu myaka yari agezemo yo kwitwara neza kurushaho ndetse no kubera urugero rwiza abakiri bato, ajya kugenda yansezeyeho musaba ko yafata umwanya akumva ibyifuzo bya benshi akisubiraho kuko ari umukinnyi udasanzwe, umupira w’amaguru w’u Rwanda uracyamukeneye, imyaka 26 ku mukinnyi aba agisigaje nk’indi myaka 10 imbere ye cyane iyo yifata neza nka Rusheshangoga.”

”Ntabwo twabyishimiye kuba igihugu cyabura umukinnyi ufite impano nk’iriya muri buriya buryo, bidatewe n’imvune cyangwa indi mpamvu yo mu kibuga ndetse afite buri kimwe umukinnyi yakenera akavuga ngo ndasezeye ntabwo byumvikana neza.”

Yakomeje agira ati ”Ni muri urwo rwego kubw’inyungu z’umupira w’amaguru twamuganirije ndetse atwizeza ko azaduha igisubizo kizanyura Abanyarwanda ndetse gishyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.”

Rusheshangoga yasezeye mu gihe yari amaze umwaka umwe n’igice mu ikipe y’Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019. Muri Gicurasi uyu mwaka, yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe.

Ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011 ndetse yakiniye andi makipe atandukanye y’Igihugu mu bindi byiciro.

Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka mu ikipe ya APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yasabye Rusheshangoga Michel kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezera umupira
Rusheshangoga Michel yakiniye APR FC inshuro ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .