Ibi ni bimwe mu byo uyu mukinnyi yatangaje agaragaza amahirwe afite yo kuba ari we mukinnyi wakwegukana Ballon d’Or mu bandi 30 bahanganye barimo n’abo bakina hamwe.
Tariki ya 28 Ukwakira 2024, ni bwo hateganyijwe ibirori by’akataraboneka bibera mu Bufaransa, bigahemba abakinnyi baba baritwaye neza mu mwaka w’imikino warangiye.
Kugeza ubu hari 30 bahabwa amahirwe yo kuba bakwegukana iki gihembo, ariko bitewe n’ibikorwa bya Real Madrid mu mwaka ushize, ni Vinicius uhabwa amahirwe kurenza abandi.
Ubwo yaganiraga na Marca, Vinícius, yahishuye ko azi neza ko ari we uzegukana uyu mupira wa Zahabu.
Ati “Buri wese aranshyigikiye kandi ndabizi ko ari njye.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 24, mu mwaka ushize yakinnye imikino 49, atsinda ibitego 26 ndetse atanga imipira ivamo ibindi 11.
Imikino yagaragayemo yatakaje itatu gusa harimo umwe muri Real Madrid ubwo yaviragamo muri ⅛ isezerewe na Atletico Madrid, n’indi ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi aho Brésil yatsinzwe na Uruguay na Colombia.
Mu bakinnyi bahanganye n’uyu Munya-Brésil harimo abo bakinana aribo Jude Bellingham, Toni Kroos, Kylian Mbappé, Antonio Rüdiger na Federico Valverde. Real Madrid kandi iri mu makipe azatoranywamo iyabaye iy’umwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!