00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Video games’ zongewe muri Car Free day

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 November 2024 saa 02:37
Yasuwe :

Imikino ikinirwa kuri televiziyo, ‘video games’, yongewe muri siporo rusange izwi nka ‘Car free day’, aho izatangira mu isoza uku kwezi, iteganyijwe tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

Mu butumwa Umujyi wa Kigali washyize ku rubuga rwa X utumira abawutuye kuzitabira iyi siporo, bugaragaza ko ku nshuro ya mbere iyi mikino ikinirwa kuri televiziyo izaba ihabaye.

Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku modoka mu Rwanda ni ryo ryateguye iki gikorwa, aho biteganyijwe ko rizazana ibikoresho byifashishwa mu kuwukina.

Uyu mukino wo gusiganwa ku modoka ushobora gukinwa n’umuntu umwe cyangwa babiri. Muri iyi siporo rusange kandi hasanzwemo indi mikino nka basketball y’abakina ari batatu na Road Tennis.

Abitabira iyi siporo bazenguruka mu mihanda yabugenewe, bagasoreza kuri ‘ronds points’ iri kuri Kigali Height aho bakora siporo bayobowe n’uba uri imbere yabo abereka izo gukora.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi siporo irakorwa.

Imikino ya E-Sports yongewe muri Car free day
Uyu mukino ushobora gukinwa n'umuntu umwe cyangwa babiri basiganwa
Car free day iba ku cyumweru cya mbere n'icya gatatu buri kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .