Iki gikorwa cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, cyaje nyuma yo kugenzura ikoreshwa ry’umutungo w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Djibouti (FDF), aho nyuma y’amezi menshi Leta yasanze amafaranga yaragiye akoreshwa nabi nubwo ntawahise afungwa.
FDF imaze igihe ishinjwa na Leta ya Djibouti gukoresha nabi umutungo ihabwa, aho yagiye ikekwaho kunyereza amwe mu mafaranga ihabwa mu bijyanye no gutegura ingendo z’ikipe y’igihugu, ndetse no kubaka inyubako zitandukanye z’umupira w’amaguru.
Mu 2021 ni bwo Waber yatowe nka Visi Perezida wa CAF. Yigeze no kurega Leta y’iki gihugu muri FIFA kubera kwivanga mu bikorwa bya Siporo birangira aba baretse kumukurikirana ku byaha bya ruswa yashinjwaga kuri ubwo.
Yatawe muri yombi nyuma y’uko yari yeguye ku mwanya w’Ubuyobozi bwa FDF, gusa akaba yafashwe ari mu nama ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe aho we n’abo bari kumwe bari mu bantu barenga 10 bivugwa ko bahise bafungwa.
Iyegura rye muri Werurwe uyu mwaka, rikaba ryarabaye nyuma y’uko Minisiteri y’umuco na Siporo y’iki gihugu imuhagarikiye mu bikorwa byose bya Siporo muri Djibouti.
Mu byo akurikiranyweho, harimo uburyo yakoresheje amafaranga y’inkunga bahawe na Maroc ngo bubake ikibuga gishya, ndetse n’amafaranga yo kubaka inyubako nshya Ishyirahamwe rigomba gukoreramo.
Djibouti ibimburiye ibindi bihugu bya Afurika mu gukora umukwabu mu bayobozi ba ruhago, aho bivugwa ko hirya no hino aba bashinjwa gukoresha nabi umutungo waba uwo bahabwa na FIFA, uva mu bafatanyabikorwa ndetse n’amafaranga bahabwa na za Minisiteri zabo ngo bite ku makipe y’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!