Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabwiye IGIHE ko Uwimana Abdul yatawe muri yombi ku wa Mbere ndetse afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.
Umuvugizi warwo, Dr Murangirwa B.Thierry, yagize ati “Yafashwe asambanya umugore w’abandi w’isezerano. Yafashwe ku itariki ya mbere z’uku kwezi, afungiye kuri sitasiyo y’i Nyamirambo.”
Ingingo ya 136 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko “Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe).”
Ivuga ko “Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we.”
“Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.”
“Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.”
“Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.”
Uwimana Abdul yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Mpano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!