00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwikunda Samuel ayoboye Abanyarwanda bazasifura umukino wa Ghana na Angola

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 7 August 2024 saa 04:34
Yasuwe :

Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda; Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonné, Eric Mugabo na Ruzindana Nsoro bahawe kuzasifura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Ghana izakiriramo Angola mu kwezi gutaha.

Ghana na Angola, bazakinira i Kumasi ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2024 aho bazaba bakina umunsi wa mbere w’imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mwaka wa 2025.

Uyu mukino, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ikaba yagiriye icyizere Abanyarwanda bane, aho Samuel Uwikunda azaba ari mu kibuga hagati, Mutuyimana Dieudonné bakunda kwita Dodos, akaba umusifuzi wa mbere wungirije naho Eric Mugabo akaba uwa kabiri.

Undi Munyarwanda Ruzindana Nsoro ni we uzaba ari umusifuzi wa kane, mu gihe Sanusi Mohammed ukomoka muri Nigeria ari we uzaba ari Komiseri w’umukino na ho Elsayed Morad Attaalla ukomoka mu Misiri akazaba ari “Referee Assessor”.

Ghana na Angola zibarizwa mu itsinda F rinagaragaramo ibihugu bya Togo na Malawi. Ibi bihugu byombi byari binari mu itsinda rimwe ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika giheruka aho Ghana yari yatsinze umukino yakiriyemo Angola.

Muri iri rushanwa Uwikunda Samuel w’imyaka 37 yanagaragayemo asifura, Angola yageze muri ¼ cy’irangiza mu gihe igihugu cya Ghana cyasezerewe mu matsinda.

Uwikunda Samuel(hagati) na Dodos(ibumoso) bazasifura umukino wa Angola na Ghana.
Eric Mugabo usifura ku ruhande na we azaba ari muri Ghana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .