Ni itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, biciye ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Uwayezu wagiye avuga kenshi ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports kuko yumva ananiwe izi nshingano ziremereye, kuri iyi nshuro yafashe umwanzuro ntakuka.
Uwayezu w’imyaka 58, yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Gikundiro yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.
Manda ye yari isigaje ukwezi kumwe, ndetse akaba akurikiye Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick, usigaje iminsi itageze kuri 20 nyuma yo gusezera.
Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore ziyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, zimaze kwegukana ibikombe bine ari byo icy’Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup by’umwaka ushize mu bagabo ndetse n’Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!