Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, yabwiye abakunzi bayo ko icyemezo cyo gutandukana na Uwayezu François Régis cyatewe n’impamvu zirenze ubushobozi bwabo, gusa ivuga ko impande zombi zabyumvikanyeho.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Uwayezu François Régis atashoboye kubona ibyangombwa bimwemerera gukorera mu gihugu cya Tanzania (Work Permit), nubwo ikipe ya Simba SC ntako itagize ngo ibyangombwa biboneke.
Aba bavuze ko bagiye kuba bamusimbuje by’agateganyo aho uyu mwanya wabaye uhawe Hassan Zubeda Shakuru uri hafi kubona impamyabumenyi ihanitse, gusa akaba anafite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo atandukanye.
TAARIFA KWA UMMA.
Asante @UKarangwa.
Karibu @ZubbySakuru.#WenyeNchi#NguvuMoja pic.twitter.com/soJvAn7Mex— Simba Sports Club (@SimbaSCTanzania) November 23, 2024
Tariki ya 26 Nyakanga 2024, ni bwo Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi Mukuru, CEO wa Simba SC asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye.
Uwayezu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yabaye Umunyamabanga wa FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018 kugeza muri Nzeri 2021. Akazi k’Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w’iri Shyirahamwe.
Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.
Kuva mu 2017, yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.
Uyu akaba yari Vice-Chairman wa APR FC kuva mu mwaka wa 2023 aho tariki ya 1 Kanama 2024 ari bwo atangira akazi gashya mu ikipe ya Wekundu wa Msimbazi nkuko bayita muri Tanzania.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!