Tshabalala yatangiriye umupira w’amaguru iwabo i Burundi, akaba ari umwuga yakundishijwe na Se umubyara nubwo we yumvaga ko akazi azakora kakanamutunga ari ugusudira.
Uyu mukinnyi wavutse mu 1990, ari umwana yazamukiye mu makipe y’abato y’iwabo i Burundi arimo Flambeau du Centre FC na Vitalo FC zo mu Cyiciro cya Mbere i Burundi.
Ni umupira yakinnye atazi neza ko azagera ku rwego rwo hejuru kuko yumvaga ari umurimo ugoye atazabasha.
Ati “Ntabwo nakundanga umupira w’amaguru, uwatumye nywukunda ni Papa. Ubutumwa muha ndamushimira cyane kuko yabonye inzira ishobora kumfasha. Yakoraga akazi ko gusudira, nanjye ni ko nakuriyemo,”
“Namubwiraga ko uvuna ntawushobora ariko akanyereka ko iyo mpano nyifite kandi nawukina nkagera kure, anyemerera kubimfashamo.”
Tshabalala wavuze ko Shampiyona y’u Rwanda ayibona ku rwego rwo hejuru kurenza iy’u Burundi, ashima ibihe yagiriye muri Rayon Sports kuko yatumye yiyumva nk’umukinyi ukomeye.
Ati “Ikintu cyantunguye nkigera muri Rayon Sports ni uriya mwuka uba uri mu bafana, ni ubwa mbere nari ngiye gukinira ikipe ifite abafana nka bariya. Nta kintu na kimwe cyangoye nabonyemo ahubwo nagiriyemo amahirwe gusa,”
“Muri biriya bihe abakinnyi twakinanaga muri Rayon Sports bose bumvaga ko ari njye ushobora gutsinda igitego nkabafasha. Icyizere bampaye nanjye nakigendeyeho biramfasha. Twari hamwe haba abayobozi, abakinnyi n’abafana.”
Uyu mugabo ahamya ko kugeza ubu yizera ko bikunze yazongera gukinira Rayon Sports kuko ikimuraje ishinga ari ugukorera amafaranga, cyane ko na APR FC imwifuje yayikinira. Mu makipe yanyuzemo harimo Amagaju FC na Bugesera FC.
Kugeza ubu Tshabalala ni umukinnyi wa AS Kigali FC iri ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 26 yagumanye nyuma yo gutsindirwa i Rubavu na Etincelles FC igitego 1-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!