Uwari umuganga wa Maradona yatangiye gukorwaho iperereza ku ruhare mu rupfu rwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwo muri Argentine bwatangiye iperereza ku muganga wa Diego Maradona ku cyaha cy’ubwicanyi nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo wanditse amateka mu mupira w’amaguru rwabaye mu cyumweru gishize rugashengura Isi yose.

Polisi yo mu Murwa Mukuru wa Argentine, Buenos Aires, yasatse urugo rw’uyu mugabo ndetse n’ivuriro rye ryigenga ishaka ibimenyetso bigaragaza niba nta burangare yagize nyuma y’uko uyu mugabo w’umunyabigwi abazwe mu ntangiriro za Ugushyingo.

Maradona yapfuye ku myaka 60 azize indwara y’umutima, agwa mu rugo rwe aho yari ari kuvurirwa. Dr Luque yahakanye ko nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rw’uyu mugabo.

Maradona yapfuye nyuma y’iminsi mike abazwe imitsi y’ubwonko ndetse bitangazwa ko icyo gikorwa cyagenze neza. Yagombaga kandi kuvurwa indwara yatewe no kunywa inzoga cyane.

Abapolisi 30 mu gitondo cyo ku Cyumweru basatse urugo rw’uwari umuganga we abandi 20 basaka ivuriro rye riri mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Ubushinjacyaha buri gushaka kureba uko ubuzima bwa Maradona bwari bumeze mu minsi ye ya nyuma. Batwaye mudasobwa, telefoni n’izindi nyandiko zo kwa muganga za Dr Luque.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Luque yaturitse ararira avuga ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo arengere ubuzima bw’uwari inshuti ye. Yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugeza ku bidashoboka.

Yavuze ko mu minsi ya nyuma ya Maradona, yari afite agahinda, ndetse atashakaga ko hagira umuntu uwo ariwe wese umuba iruhande, yaba umuryango we n’inshuti.

Uwari umuganga wa Maradona yatangiye gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .