Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsinda Muhazi United ibitego 2-1, iba intsinzi ya cyenda yikurikiranya kuri Gikundiro.
Ku wa Gatandatu Saa 18:00, Murera izakira mukeba APR FC kuri Stade Amahoro, mu mukino utegerejwe na benshi.
Abajijwe uko awiteguye, Robertinho yavuze ko yakwifuje gukina umukino ukomeye buri mpera z’icyumweru.
Yagize ati “ Nkunda gukina ‘derbie’, nkunda gukora gutya, nahoze nkinira muri Stade Maracanã yuzuye abafana ibihumbi 100. Kuri njye nakwifuje gukina iyi mikino, buri mpera z’icyumweru kuko narayimenyereye haba muri Flamengo, Fluminense na Palmeiras.”
Yakomeje agira ati “Ndi umutsinzi, nakinnye mu makipe akomeye kandi narayatoje nka Fluminense yo muri Rio de Janeiro yigeze gukina na Al Ahly yo mu Misiri mu Gikombe cy’Isi cy’amakipe.”
Robertinho yashimangiye ko nta kabuza azatsinda APR FC.
Ati “Tumaze amezi ane twitegura, ntabwo byoroshye ariko tuzatsinda. Intego yanjye ni ugukina neza kandi tugatsinda. Gusa derbie ni derbie, ikinwa n’abakomeye bityo bisaba kuba witeguye mu mutwe n’umubiri.”
Mu mikino 10 iheruka guhuza impande zombi, APR FC yatsinze itanu, Rayon itsinda itatu, banganya ibiri.
Muri iyi shampiyona, Gikundiro ntiratsindwa kuko mu mikino 11 yakinnye, yatsinze icyenda, inganya ibiri. Ni mu gihe mu icyenda Ikipe y’Ingabo yakinnye, yatsinze itanu, inganya itatu, itsindwa umwe.
Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29, APR FC igeze ku wa gatanu n’amanota 18 n’ibirarane bitatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!