00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burusiya yaguye ku rugamba muri Ukraine

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 30 December 2024 saa 02:33
Yasuwe :

Aleksei Bugayev wari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burusiya mu mikino ya Euro 2004 yabereye muri Portugal, yiciwe mu ntambara imaze amezi 34 igihugu cye gihanganye na Ukraine.

Inkuru y’urupfu rwe, yaraye yemejwe na Ivan Bugayev, Se umubyara akaba ari na we wari ushinzwe kumushakira akaryo, wabwiye Sport24 ko umwana we koko yitabye Imana aguye ku rugamba.

Bugayev akaba apfuye ku myaka 43, yakiniye amakipe arimo Lokomotiv Moscow na Torpedo z’iwabo,anakinira imikino itandukanye mu ikipe y’igihugu y’u Burusiya.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo yasezeye ruhago afite imyaka 29 yonyine, aho yahise ajya gukora ubucuruzi busanzwe.

Uyu muri Nzeri uyu mwaka yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda n’’amezi atandatu, nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge akemera ko asanzwe abicuruza.

Nk’uko bisanzwe ku bafungwa bo muri iki gihugu, yahise asaba ko yajya kurwana muri Ukraine kugira ngo agabanyirizwe ibihano, ndetse birangira yemerewe nubwo atahiriwe kuko yahise yicwa.

Aleksei Bugayev yakinnye imikino ibiri muri Euro 2024
Bugayev yanakiniye amakipe atandukanye y'iwabo mu Burusiya
Intambara ya Ukraine n'u Burusiya imaze amezi 34 rwarabuze gica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .