Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga 2024, ni bwo urukiko rwaburanishaga aba bombi rwagaragaje ko mu bihe bitandukanye hagati ya 2021 na 2023, Evra atemeraga ko abana be bahura na nyina.
Ni nyuma y’uko uyu muryango wemeranyije gatanya ndetse abana bakaba baragombaga kugira uburenganzira ku babyeyi bombi ndetse bakanabona indezo ibaturutseho bose.
Nyuma yo guhabwa gatanya, uyu mugabo w’imyaka 43 yagombaga gutanga 6000$ yo kwishyura urubanza.
Si ayo gusa yari gutanga kuko yari yategetswe guha umugore we arenga miliyoni 1$, yishyuyemo make asigaramo arenga ibihumbi 800$.
Sandra Evra na Patrice Evra bashakanye mu 2007 babyarana abana babiri aribo umuhungu mukuru w’imyaka 19, Lenny Evra ndetse na mushiki we ufite imyaka 10, Maona.
Gutandukana kwabo kwaturutse kuri Patrice Evra wakunze guca inyuma umugore we cyane ku munyamideli wo muri Denmark, Margaux Alexandra, baje no gushakana nyuma.
Evra yakiniye amakipe atandukanye kuva mu 1998 kugeza 2018 harimo AS Monaco, Manchester United, Juventus, Olympique de Marseille, West Ham United n’izindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!