Uwabaye umuganga wa Liverpool yahishuye uburyo yadoze ubugabo bwa Steven Gerard agasubira mu kibuga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umuganga wa Liverpool, Andrew Massey, yavuze ko bimwe mu bihe atakwibagirwa ari uburyo yadozemo ubugabo bwa Steven Gerard wakiniraga iyi kipe ubwo yakomerekeraga mu mukino wa FA Cup mu 2014.

Andrew Massey icyo gihe wakoraga nk’umuganga w’agateganyo w’ikipe ya mbere ya Liverpool, yatangajwe no kubona imyanya y’ibanga y’uwari kapiteni w’ikipe, ivirirana nyuma y’uko yangirikiye mu mukino wabahuje na Bournemouth mu 2014.

Steven Gerad wanabaye kapiteni w’u Bwongereza mu gihe kirekire yamaze akina umupira w’amaguru, icyo gihe yaravuwe ndetse abasha gusubira mu kibuga, asoza umukino.

Massey nyuma waje kuba Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi muri Liverpool ndetse kuri ubu akaba ari muri Komisiyo nk’iyi muri FIFA, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The Sun.

Ati “Narebye hasi mbona amaraso ari menshi. Nahise mbona ko yangiritse bikomeye.”

“Nagerageje kwibuka mu masomo y’ubuvuzi nahawe ko ntaho nigishijwe uko badoda ubugabo.”

“Naratekereje, ndibwira nti ‘Sinshaka ko ubugabo bwa mbere ndoda buba ubwa Steven Gerard’- ariko niko byagenze.”

Mu kiganiro aheruka gukora ku rugendo nk’umukinnyi, Steven Gerard yavuze ko mu mukino wa Bournemouth yahagiriye ububabare atakwibagirwa nubwo ikipe ye yatsinze ibitego 2-0 ndetse na we agakina iminota yose 90.

Uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 40 ndetse akaba ari umutoza wa Rangers yo muri Écosse, yahishuye ko icyo gihe bamudodesheje indodo enye.

Yavuze ko kandi abakinnyi bagenzi be bakinanaga, bamuserereje ndetse bakamusekera mu rwambariro nyuma y’umukino kubera ibyamubayeho.

Steven Gerard yigeze gukomereka ubugabo ubwo Liverpool yakinaga na Bournemouth mu 2014
Andrew Massey wabaye umuganga wa Liverpool, yahishuye ko yatunguwe no kubona ubugabo bwa Steven Gerard buvirirana ndetse ari we mukinnyi wa mbere yadoze ubugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .