00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwabaye Kapiteni wa Espagne na FC Barcelone agiye guhugura abatoza bo mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 02:35
Yasuwe :

Umunyabigwi w’Umunya-Espagne, José María Bakero Escudero, wakiniye FC Barcelone, yitezwe i Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 aho azahugura abatoza b’Abanyarwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Nizeyimana Olivier, yashyize ifoto kuri Twitter ari kumwe na José María Bakero, ayikurikiza amagambo amuha ikaze i Kigali.

Ati “Murakoze cyane Kapiteni wacu José María Bakero, tuzahurire i Kigali.”

Muri ubu butumwa, Nizeyimana yashyizemo n’izina rya Jon Bakero, umuhungu wa José María Bakero, na we wakiniye Real Sociedad na FC Barcelone, mu mwaka ushize w’imikino akaba yari muri Phoenix Rising yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu Ukwakira uyu mwaka, Nizeyimana Mugabo Olivier usanzwe ari umufana w’imena wa FC Barcelone, yari yavuze ko José María Bakero azaza mu Rwanda mu Ukuboza muri gahunda yo guhugura abatoza.

Ati “Hari umuntu w’umunyabigwi wari ukomeye cyane muri FC Barcelone navuganye na we, yanyemereye ko ashobora kuza. Yabaye umutoza mu Cyiciro cya Mbere muri Espagne, by’umwihariko yabaye umukinnnyi aba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne na Barcelone, yambwiye ko azaza inaha mu kwezi kwa 12 akadusura, akaduha inama, agahugura abatoza bacu."

Gusa, Perezida wa FERWAFA yabwiye IGIHE kuri uyu wa Mbere ko habayemo impinduka ku buryo uyu munyabigwi ashobora kugera i Kigali muri Gashyantare 2022.

Ati "Niba nta gihindutse muri gahunda ze azaza muri Gashyantare. Yagombaga kuza mu Ukuboza ansaba ko twabyigizayo kubera izindi gahunda zamutunguye."

José María Bakero Escudero w’imyaka 58, yari umukinnyi ukina hagati asatira izamu, aho yamenyekanye cyane ari muri Real Sociedad yakiniye hagati ya 1980 na 1988 ndetse na FC Barcelone yabayemo hagati ya 1988 na 1996.

Yakiniye kandi Ikipe y’Igihugu nkuru ya Espagne hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.

Mu makipe atandatu yatoje kuva mu 1999 harimo Real Sociedad kuri uba ikina muri La Liga, akaba yarayibayemo mu 2006.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yashyize hanze ifoto ari kumwe na José María Bakero uzaza i Kigali mu ntangiriro z'umwaka utaha
José María Bakero yabaye Kapiteni wa FC Barcelone yakiniye hagati ya 1988 na 1996 nyuma yo kuva muri Real Sociedad yanatoje mu 2006

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .