00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ushobora kugira ngo ni mu kabari; ibyihariye mu kiganiro ‘The Bar Talk’ kuri Televiziyo Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 08:20
Yasuwe :

Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021, ni bwo kuri Televiziyo Rwanda hatangiye ikiganiro “The Bar Talk" gisesengurirwamo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, ariko kikaba gikorwa mu buryo bwihariye, aho urebye uburyo studio yacyo iba ikoze, ntaho ushobora kuyitandukanyiriza n’akabari.

Kimwe no mu bindi bitangazamakuru byinshi byaba ibya televiziyo cyangwa radio, uzasanga kenshi habaho guhana ijambo mu biganiro byabyo bitandukanye hagati y’ababirimo cyane cyane ku banyamakuru bakorana.

Muri “The Bar Talk”, ikiganiro gishya cyatangijwe kuri Televiziyo Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021, harihariye kuva ku mitegurire, imyambaro n’uburyo ikiganiro kiyoborwamo.

“Nta muhuza w’ibiganiro uhari, nta n’utera urutoki ngo avuge”, aya ni amwe mu magambo y’umunyamakuru Kayishema Thierry Tity mu minota ya mbere y’ikiganiro mu gihe mugenzi we, Rigoga Ruth, ari na we wamwakiriye, yagize ati “Nta muntu uhabwa ikaze mu kabari”.

Imyambarire yabo bombi muri iki kiganiro, ibagaragaza nk’abahereza [serveurs] bo mu tubari twiyubashye mu gihe kandi hari na Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’ usanzwe ukorera B&B FM, wari wicaye muri ‘comptoir’, ahereza abitabiriye ikiganiro amacupa y’inzoga.

Ndayishimiye Rugaju Reagan ukorera RBA yinjiye muri iki kiganiro nk’umutumirwa, ahitamo kwicara kuri ‘comptoir’ mu gihe kandi hari abatumirwa barimo Gisa ufana APR FC na Uwanyirawe Antoine ufana Mukura Victory Sports.

Ni ikiganiro cyakozwe mu buryo bwo kujya impaka nk’uko bisanzwe bikorwa mu tubari dutandukanye iyo abantu baganira umupira, ariko abakirimo bakitabaza ubusesenguzi bunyuranye, ubishoboye akanyuzamo agasoma ku nzoga ya Primus yamamazwa muri iki kiganiro kizajya kiba buri wa Gatatu.

Mu isaha imwe n’igice iki kiganiro cyamaze ku munsi wacyo wa mbere, hibanzwe kuri Shampiyona y’u Rwanda mu gihe kigera ku isaha yose mu gihe indi minota yitiriwe ‘Igisope’ hagarukwa ku makuru y’i Burayi ndetse na ‘Pourboire’ cyangwa ‘Tip’ aho baha umwanya ababakurikiye cyangwa abo bakiriye.

Muri iki gice ni ho bakiriye umunyarwenya witwa ‘Bénoît’ wamamaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Tik Tok kubera kwigana abanyamakuru Gicumbi na Fuadi bagoze imikino y’i Burayi kuri B&B FM.

Gatabazi Martine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa yavuze ko impamvu bahisemo gutangiza ikiganiro “The Bar Talk” kuri Televiziyo Rwanda ari ukugira ngo abantu barusheho kuganira Shampiyona y’u Rwanda uru ruganda rutera inkunga binyuze muri Primus.

Ati “Murabizi ko Primus ari yo muterankunga mukuru wa Shampiyona y’u Rwanda, kuva na kera abantu Primus bayise gahuzamiryango, ariko noneho twe turifuza ko yitwa gahuza biganiro, ikaba iri mu biganiro byose byerekeye umupira hano mu Rwanda kandi noneho iyo urebye ahantu henshi haganirirwa umupira ni mu kabari, twasanze ari byiza ko tubizana kuri televiziyo kugira ngo n’abari mu rugo iwabo babashe kuruhuka mu mutwe baganira umupira.”

Samputu Patrick ushinzwe ibijyanye n’Ubuterankunga muri Bralirwa, yavuze ko nubwo umwaka wa mbere bateyemo inkunga Shampiyona y’u Rwanda wari ugoye kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ariko ubu bizaba byiza kuko abafana bemerewe kujya ku kibuga.

Ati “Umwaka wa mbere wari ugoye cyane, ariko ubu ngubu icyiza ni uko ushobora kujya muri stade ukareba umupira nubwo hari amabwiriza tugomba gukurikiza, ariko hari ibyishimo byinshi tutari dufite ariko ubu ngubu tuzagira.”

Yakomeje agira ati “Mushonje muhishiwe cyane kuko uko Shampiyona iteguye, ngo agapfundikiye gatera amatsiko, ntabwo nabivuga byose, birasaba n’abantu kuhigerera.”

Shampiyona y’u Rwanda ya 2021/22 yakinwe imikino ibiri ibanza, ihita ihagarara kubera imikino mpuzamahanga u Rwanda ruzahuramo na Mali ndetse na Kenya tariki ya 11 n’iya 14 Ugushyingo mu gihe izasubukurwa ku wa 18 Ugushyingo 2021 hakinwa umunsi wayo wa gatatu.

Abanyamakuru Kayishema Thierry Tity na Rigoga Ruth bari bambaye nk'aba-serveurs bo mu kabari
Hagenimana Benjamin 'Gicumbi' (hagati) ni we wari ushinzwe gutanga inzoga mu kiganiro (Bar man)
Gatabazi Martine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa (iburyo) yavuze ko bashyizeho iki kiganiro kugira ngo abantu barusheho kuganira Shampiyona y'u Rwanda
Umunyamakuru Kayishema asukira inzoga Samputu Patrick wo muri Bralirwa
Samputu na Gatabazi Martine bo muri Bralirwa hamwe n'abanyamakuru Kayishema na Rigoga Ruth
Mu kiganiro, bajya impaka nk'uko biba bimeze mu kabari iyo baganira ku mikino
Abitabiriye ikiganiro "The Bar Talk" ku wa Gatatu bifotoza nyuma yo kugisoza

Amafoto: Derio_Images


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .