00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Gatete Jimmy afite ku bafana ba Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 08:12
Yasuwe :

Rutahizamu Gatete Jimmy yatangaje ko ikintu gikomeye atazibagirwa ubwo yari umukinnyi wa Rayon sports, ari uburyo yatungwaga n’amafaranga yahabwaga ku myitozo ndetse na nyuma y’umukino.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Gatete yavuze ko abafana ba Rayon Sports bamuhaga amafaranga menshi bigatuma adakora ku mushahara we.

Yagize ati “Amafaranga meza muri Rayon yavaga mu bafana. Sinzi ko umushahara nawukoragaho. Ndibuka ko buri mukino nacyuraga amafaranga rimwe na rimwe ugashaka kuyanga ariko umutima ayaguhanye niyo yatumaga uyafata. Amafaranga nabonaga ku myitozo na nyuma y’umukino niyo menshi kurusha umushahara.”

Jimmy Gatete yakiniye Rayon Sports kuva 1997-2001 batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1. Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yongeye kuyigarukamo 2007-2009.

Gatete yakinnye imikino 42 mu ikipe y’Igihugu atsinda ibitego 25, bimugira umukinnyi watsindiye ikipe y’Igihugu ibitego byinshi.

Gatete yagaragaje ko afite urwibutso rukomeye ku bafana ba Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .