00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwembe rwogoshe Rayon ntitwarutaye, ni umwanya wo guca agasuzuguro ka Kiyovu SC: Imihigo ni yose ku bafana

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 Gashyantare 2023 saa 09:25
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Gashyantare 2023, Stade ya Muhanga irakira umukino w’abakeba b’ibihe byose; Rayon Sports na Kiyovu Sports, ku munsi wa 18 wa Shampiyona.

Mbere y’uyu mukino havugwa byinshi, kuva ku muyobozi kugera ku mufana umwe wisiga irangi. Kuri iyi nshuro, biragoye kwemeza ikipe ihabwa amahirwe kurusha indi, ariko umunzani ugahengamira kuri Kiyovu Sports kuko amateka ya vuba aha ayigira umutsinzi.

Kuva iyi kipe y’i Nyamirambo yajya mu maboko ya Perezida wayo, Mvukiyehe Juvénal, ntiratsindwa na Rayon Sports. Mu mikino irindwi iheruka, yatsinze itandatu inganya umwe.

Ni umukino uje amakipe yombi akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona, aho Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 32, Kiyovu Sports ikayikurikira n’amanota 31.

Imihigo ni yose ku bakunzi b’amakipe yombi aho buri umwe ari kwivuga ibigwi cyane Rayon Sports ivuga ko igihe cyo guca agasuzuguro kigeze,aba Kiyovu Spots nabo bakavuga ko uwagutsinze ntaho yagiye.

Umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed, yabwiye IGIHE ko urwembe rwogoshe Rayon Sports batarujugunye.

Ati “Intego iracyari yayindi. Niba koko dushaka igikombe, tugomba gutsinda Rayon. Turamutse dutsinzwe twaba turi kuyoba inzira y’igikombe.”

Yakomeje agira ati “N’iyo twahura na Rayon Sports turwanira igisheke, icyo gisheke kiba ari igikombe. Kuba mu Mujyi ni ugushora. Rayon rero ntabwo yashoye, umusaruro ni uriya, ntabwo iri ku rwego.”

Ni ubwo Minani avuga ibi, Muhawenimana Claude, Umuyobozi w’Abafana ba Rayon Sports, we yavuze ko kuri iyi nshuro baraca agasuzuguro ka Kiyovu Sports imaze iminsi ibatsinda cyane.

Ati “Kiyovu yadutsindishaga abakinnyi beza ariko natwe ubu twageraje kuzana abeza bitandukanye n’imyaka ishize. Abakinnyi bacu barinyara mu isunzu kuko bakumbuye agahimbazamusyi kandi ubu noneho kazamuwe cyane.”

Yakomeje avuga ko nk’Umuyobozi w’Abafana asanga Haringingo akwiye kwirukanwa mu gihe yaba atsinzwe na Kiyovu Sports ndetse na APR FC azakurikizaho.

Ati “Ntaciye ku ruhande, Haringingo aramutse atsinzwe umukino wa Kiyovu na APR FC ngira ngo na we yahita yibwiriza agasezera, kuko ntabwo waba uri umutoza wa Rayon Sports rwose kandi na we arabizi.”

Uyu mukino w’ishiraniro uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 5 Gashyantare 2023, saa 15:00 kuri Stade ya Muhanga.

Kwinjira ni 3000 Frw, 5000 Frw n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Rayon Sports iracakirana na Kiyovu Sports kuri iki Cyumweru
Minani Hemedi uyobora abafana ba Kiyovu Sports, yavuze ko urwembe rwogoshe Rayon Sports ntaho rwagiye
Umuyobozi w'Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, yavuze ko ari wo mwanya wo guca agasuzuguro ka Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .