00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego rw’abatoza ruri hasi- Nyinawumuntu avuga ku musaruro w’Amavubi y’Abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu bari munsi y’imyaka 20, Nyinawumuntu Grâce, yavuze ko urwego rw’abatoza b’amakipe y’abagore ruri hasi bikaba impamvu y’umusaruro mubi w’amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye.

Nyinawumuntu yabivuze nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Ethiopia ibitego 4-0 ku wa Gatanu, mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y‘Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 20, kizabera muri Costa Rica mu 2022.

Yavuze ko mu mbogamizi umupira w’abagore ugifite, harimo abatoza bawutozamo ariko urwego rwabo rukaba rukiri hasi.

Ati “Ntabwo nshaka kwitaka ariko nkiri muri AS Kigali y’Abagore ikipe yacu twari dutangiye kujya hejuru y’Abagande, twari dutangiye kujya muri interscolaire [imikino ihuza ibigo by’amashuri] tukabatsinda. Twari tugeze ku rwego rutsinda ikipe ya Kenya, Tanzania iza tukayitsinda.“

Yakomeje avuga ko ubu abakobwa basubiye hasi cyane kubera urwego rw’ababatoza.

Ati “Ariko ubu ubona ko abakobwa basubiye hasi cyane. Birakwiye ko Shampiyona y’Abagore ishyirwamo imbaraga kugira ngo byorohereze abatoza b’ikipe z’Igihugu. Abakinnyi baza bifitiye gakondo ya bo nta kindi bazi.“

Nyinawumuntu yasabye ko abatoza bahabwa amakipe atandukanye bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije bwo guha abo batoza kugira ngo ikipe z’Igihugu zirusheho gukomera.

Ati “Dukwiye byibura kugira amakipe nk’atanu y’abagore akomeye. Birakwiye ko mu makipe y‘abagore hajyamo abatoza bashoboye atari ukuvuga ngo umuntu arabyutse abonye ikipe irimo kwitoza ahise aba umutoza. Ni ikibazo gikomeye kuba amakipe menshi afite abatoza badafite ibyangombwa. Ni cyo kibazo gikomeye cyane mu abari n’abategarugori.“

Nyinawumuntu Grâce yabaye umutoza wa mbere w’umugore wabigize umwuga mu 2008 nyuma yo kubona ibyangombwa birimo impamyabushobozi yo ku rwego rwa B yavanye mu Budage.

Yatoje kandi Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore kuva mu 2014 ayimarana imyaka ibiri, byiyongeraho ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga.

Nyinawumuntu yafashije AS Kigali WFC gutwara ibikombe umunani bya shampiyona byikurikiranya guhera mu 2009 kugeza mu 2016, mbere y’uko yirukanwa ku mirimo ye.

Muri Mata uyu mwaka, yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’Ikipe ya Paris Saint-Germain rikorera i Huye.

Nyinawumuntu Grace utoza Ikipe y'Igihugu y'Abangavu yavuze ko urwego rw'abakinnyi ruri hasi kubera ababatoza
Nyinawumuntu yasabye ko abatoza muri Shampiyona y'Abagore baba bafitiye ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .