00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde ntakuka rw’abakinnyi 23 Nigeria izifashisha imbere y’Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 March 2025 saa 08:52
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Sékou Chelle, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakinnyi 23 azifashisha ku mikino azahuramo n’u Rwanda na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu bakinnyi batangajwe n’uyu mutoza w’Umunya-Mali kuri uyu wa Kabiri, harimo abanyezamu Stanley Nwabali na Kayode Bankole, ba myugariro William Ekong, Calvin Bassey na Olaoluwa Aina, abakina hagati nka Alex Iwobi na Wilfred Ndidi, ndetse na ba rutahizamu barimo Ademola Lookman, Victor Osimhen na Simon Moses.

Harimo kandi Bruno Onyemaechi na Bright Osayi-Samuel bakina bugarira, Raphael Onyedika na Alhassan Yusuf Abdullahi bakina hagati ndetse na ba rutahizamu Samuel Chukwueze na Sadiq Umar.

Papa Daniel Mustapha ukina muri Nigeria yagaragaye muri aba bakinnyi 23 nk’uko byagenze kuri Igoh Ogbu ukina muri Repubulika ya Tchèque na rutahizamu Tolu Arokodare ukina mu Bubiligi.

Nigeria izabanza guhura n’u Rwanda ruyoboye Itsinda C mu mukino uzabera muri Stade Amahoro i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe, mbere yo kwakirira Zimbabwe kuri Godswill Akpabio Stadium muri Uyo nyuma y’iminsi ine.

Urutonde rurambuye rw’abakinnyi ba Nigeria bahamagawe:

Abanyezamu: Stanley Nwabali (Chippa United, Afurika y’Epfo), Amas Obasogie (Singida Blackstars, Tanzania) na Kayode Bankole (Remo Stars).

Ba myugariro: William Ekong (Al-Kholood FC, Arabie Saoudite), Bright Osayi-Samuel (Fenerbahce SK, Turikiya), Bruno Onyemaechi (Olympiacos FC, u Bugereki), Calvin Bassey (Fulham FC, u Bwongereza), Olaoluwa Aina (Nottingham Forest, u Bwongereza) na Igoh Ogbu (SK Slavia Prague, Repubulika ya Tchèque).

Abakina hagati: Wilfred Ndidi (Leicester City, u Bwongereza), Raphael Onyedika (Club Brugge, u Bubiligi), Alhassan Yusuf Abdullahi (New England Revolution, USA), Alex Iwobi (Fulham FC, u Bwongereza), Joseph Ayodele-Aribo (Southampton FC, u Bwongereza) na Papa Daniel Mustapha (Niger Tornadoes).

Ba rutahizamu: Samuel Chukwueze (AC Milan, u Butaliyani), Victor Osimhen (Galatasaray FC, Turikiya), Ademola Lookman (Atalanta FC, u Butaliyani), Victor Boniface (Bayer Leverkusen, u Budage), Simon Moses (FC Nantes, u Bufaransa), Sadiq Umar (Valencia FC, Espagne), Nathan Tella (Bayer Leverkusen, u Budage) na Tolu Arokodare (KRC Genk, u Bubiligi).

Umutoza wa Nigeria, Éric Chelle, yatangaje urutonde abakinnyi 23 azifashisha ku mikino azahuramo n’u Rwanda na Zimbabwe
Ikipe ya Nigeria yahamagawe yiganjemo abakina i Burayi
Amavubi agiye kongera kwakirira Super Eagles ya Nigeria muri Stade Amahoro
Ubwo Amavubi aheruka gukinira na Super Eagles i Kigali, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .